Nyuma y’aho Danny Nanone agaragaye ku rutonde rw’abahanzi 11 bazahatana muri Primus Guma Guma Super Star ya gatatu, avuga ko nubwo ari umunyeshuri bitazamubuza kwitabira gahunda zayo zose kuko bizamuha kubona amafaranga y’ishuri.
Danny Nanone wiga mu Ishuri rikuru ryigisha ubumenyingiro n’ikoranabuhanga (IPRC) rya Kicukiro yabwiye IGIHE ko PGGSS III nk’umunyeshuri itazabangamira amasomo ye, ati “ Ni bwo buryo bwo kubona amafaranga y’ishuri, ibyiza ni ukubanza kuyabona ubundi ngakomeza ishuri, kuko n’ubundi ntakwiga ntayatanze”.
Danny Nanone ugaragaye bwa kabiri mu marushanwa ya PGGSS, avuga ko abikesha Imana, kandi ngo afite icyizere ko aho ageze umuziki ubasha kumutunga.
Mu irushanwa rya PGGSS umuhanzi wagaragayemo uruganda rwa Bralirwa rumugenera amafaranga miliyoni ku kwezi, nawe akajya kuririmbira hirya no hino mu Ntara.



















TANGA IGITEKEREZO