00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

“Ntabwo twahagaritse umuziki ahubwo twari tukiri kwisuganya” Smart Boys

Yanditswe na

Umutesi Gisèle

Kuya 5 September 2012 saa 04:15
Yasuwe :

Itsinda Smart Boys kuri ubu rigizwe n’abasore batatu JIMMYNAME, TUYIS, NA FIDYMAN, ryamenyekanye mu myaka ya za 2004 nk’itsinda ryabyinaga umuziki wa kizungu, rigiye kugaruka mu muziki ritangirane no gukora umuziki uri mu njyana ya Dancehall, Pop na Afrobeat.
Aba basore bamenyekanye babyinira Allain Mukurarinda mu mashusho y’indirimbo ze. Babyinnye mu ndirimbo zamenyekanye nka MUREKATETE, MARRY X-MASS, SMARTBOYZ ABANA BEZA, n’izindi nyinshi. Umwe mu bagize iri tsinda JIMMYNAME aganira (…)

Itsinda Smart Boys kuri ubu rigizwe n’abasore batatu JIMMYNAME, TUYIS, NA FIDYMAN, ryamenyekanye mu myaka ya za 2004 nk’itsinda ryabyinaga umuziki wa kizungu, rigiye kugaruka mu muziki ritangirane no gukora umuziki uri mu njyana ya Dancehall, Pop na Afrobeat.

Aba basore bamenyekanye babyinira Allain Mukurarinda mu mashusho y’indirimbo ze. Babyinnye mu ndirimbo zamenyekanye nka MUREKATETE, MARRY X-MASS, SMARTBOYZ ABANA BEZA, n’izindi nyinshi.

Umwe mu bagize iri tsinda JIMMYNAME aganira na IGIHE yadutangaje ko itsinda ryabo ryiteguye gukora ku buryo budasanzwe, ko banafite indirimbo iri muri studio yitwa Amiina mu rwego rwo gushimira abafana na buri muntu wagize uruhare mu kugaruka kwa Smart Boys.

Aba basore bavuga ko bazisubiza abafana bahoranye, kuko ibyo babakundiraga ntaho byagiye.
“Ntabwo twahagaritse umuziki ahubwo twari tukiri kwisuganya” Smart Boys

JIMMYNAME ati ”kubyina turabizi ndetse no kuririmba turabizi, tuje rero gukora umuziki w’ikosora kandi twizeyeko haricyo uzanadufasha mu mibereho yacu bivuzeko tuje gukora umuziki wa Business”. Yongeraho ati “Ntabwo twahagaritse umuziki ahubwo twari tukiri kwisuganya”

Bakaba batangiye umuziki wabo bafite n’umujyanama Karim Tuyishimire yemeza ko Smart Boys ishoboye kuririmba no kubyina akaba asaba abafana kubaba inyuma n’ababakunze mu bihe byashize gusubiza agatima impembero kuko bagarutse.

Mu myaka ya 2006 na 2007, nibwo Smart Boys yatangiye kwibagirana, kuko bari ngo bagiye batatana bitewe n’impamvu zitandukanye, harimo kwiga, akazi n’ibindi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages