00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Naason yeruye ko indirimbo “Undwaza Umutima” ivuga ibyamubayeho

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 24 February 2013 saa 11:06
Yasuwe :

Indirimbo “Undwaza Umutima” ikimara kujya hanze, itangazamakuru ryakomeje kubaza Naason niba koko yarayihimbye asobanura iby’ugukonja k’urukundo rwe n’uwari umukunzi we “Bonne”. Nubwo yakomeje kubihakana, Naason yabwiye IGIHE ko byari ukuri ko yayihibye avuga kuri uyu mukobwa, yanakoresheje mu mashusho yayo.
Amwe mu magambo agize iyi ndirimbo agira ati “…Uru rukundo ndarwanze runtegeka kugukunda kandi utari uwo gukundwa, uri uwo guhungwa Uru rukundo sindushaka runtegeka kugukunda kansi (…)

Indirimbo “Undwaza Umutima” ikimara kujya hanze, itangazamakuru ryakomeje kubaza Naason niba koko yarayihimbye asobanura iby’ugukonja k’urukundo rwe n’uwari umukunzi we “Bonne”. Nubwo yakomeje kubihakana, Naason yabwiye IGIHE ko byari ukuri ko yayihibye avuga kuri uyu mukobwa, yanakoresheje mu mashusho yayo.

Amwe mu magambo agize iyi ndirimbo agira ati
“…Uru rukundo ndarwanze runtegeka kugukunda kandi utari uwo gukundwa, uri uwo guhungwa
Uru rukundo sindushaka runtegeka kugukunda kansi utari uwo gukundwa, uri uwo guhundwa,
Undwaza umutima, undwaza umutima nkumva nanze ubuzima….”

Mu yandi magambo, Naason avuga ko ubu ari kugaraguzwa agate n’umukunzi we, n’andi magambo agaragaza ko yatewe intimba y’urukundo n’uwari umukunzi we.

Naason na Bonne bakiri mu bihe byiza by'urukundo

Mu kiganiro kirambuye Naason yagiranye na IGIHE, yavuze ko iyo ndirimbo yayihimbye agendeye ku byo yakorewe na Bonne.


IGIHE
: Muri iyi minsi uheruka gushyira hanze indirimbo wise “Undwaza Umutima”, uvuga ko wanze urukundo rugutegeka gukunda umukobwa. Bivugwa ko waba warayihimbye ushaka kuvuga ku mukobwa mwakundanaga mugatandukana, wagira icyo ubivugaho?

Naason: Njye ubundi nkunda kuririmba ibindi ku mutima kuko ari bwo numva mbohotse, sinzi ukuntu byanjemo bitewe n’ibihe twari turimo mpita ndirimba iyo ndirimbo nise “Undwaza Umutima”. Ni ukuri kw’ibyambayeho n’ubwo ntakunze kujya mbivugaho.

IGIHE: Ese ubundi mwapfuye iki na Bonne mwakundanaga?

Naason: Hari ibintu yagiye ankorera atajyaga ankorera mbere binanira kubyakira, mpitamo kubiririmba.

Bonne wateye Naason kuririmba “Undwaza Umutima”


IGIHE
: Yaba yaragucaga inyuma?


Naason
: Sha kereka niba yarabikoze simbimenye ariko njye ntabyo nzi.


IGIHE
: Bivugwa ko ngo Bahati waririmbaga mu itsinda rya Just Family ari mu bahanzi baba baratumye mutandukana n’uwo mukobwa mwakundanaga kubera amagambo yakubwiye, y’uko ngo yaba yararyamanye nawe, ese nibyo?


Naason
: Oya, Bahati we yarabeshyaga njye ndabizi ntabwo ariwe watuma dutandukana.


IGIHE
: Nyuma yo gutandukana, wumvikanye mu itangazamakuru usaba imbabazi uvuga ko ibyo bakubwiraga bitari byo, wagira icyo ubivugaho?


Naason
: Yego, burya iyo umuntu avuga ukuri ntibiyoberana. Ubwo Bonne yajyaga kuri radiyo akavuga ko ataziranye na Bahati, wari warambwiye ko ngo baryamanye nahise numva ko Bonne bamubeshyeraga kuri iyo nkuru byari amagambo.

IGIHE: Kuki wahisemo kumubwira ubinyujije mu ndirimbo?

Naason: Kubiririmba ni uko iriya ndirimbo yari indimo cyane, kandi nayiririmbye kuko nziko atari njye njyenyine ibintu nka biriya byo kubabazwa mu rukundo bibayeho. Nubwo byari bimbabaje ntabwo ari we nari ngamije kuyiririmbira nubwo ari we wampaye inganzo nifuje kuyiririmbira abantu bose bakundana urudashoboka.

Reba indirimbo "Undwaza Umutima" ya Naason:

IGIHE: Watunyuriramo uko mwahuye, ukatubarira inkuru yanyu y’urukundo?

Naason: Ibyanjye na we ni birebire sinabona uko mbivuga, ariko icyo mbona ni uko yari yifitiye icyo ashaka kuko iyo abantu bamaze kugeza mu myaka itatu bakundana burya urukundo ntabwo ruba rukiri imikino.

IGIHE: Ubuse ufite undi mukobwa mukundana?

Naason: Ubu ntawe! Nkeneye kubanza ngashyira ubwenge ku gihe.

IGIHE: Uretse iyo ndirimbo, nta yindi ndirimbo yawe ivuga ku byakubayeho mu buzima?

Naason: Sha akenshi indirimbo ndirimba ni ukuri kw’ibyambayeho cyangwa ibyo mbona mu bantu, mu buzima busanzwe nk’iyo nise “Ab’Isi”, “Agasembuye”, “Nyigisha”, “Mfite Amatsiko”, “Inkuru Ibabaje” ndetse n’inshyashya yanjye yitwa “Umunyembaraga”

IGIHE: Ni ibihe bihangano byawe bishya?

Naason: Ikiri hanze ni amashusho y’indirimbo “Undwaza Umutima”.

IGIHE: Ubu urateganya iki?

Naason: Ubu ndi gutunganya Album yanjye ndetse ndi gukora n’amashusho menshi
Richard Irakoze


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages