Ubwo mu Rwanda hari hamenyerewe, aba DJ hafi ya bose babikora nta shuri banyuzemo, mu Rwanda hafunguye ishuri ryigisha ibijyanye no gucuranga imiziki, kuyivanga no kubasha kuyisubiramo bita mu cyongereza “Deejaying”.
Iryo shuri ryafunguwe ritabaga mu Rwanda ryitwa Skratch Music Academy (SMA), rikorera mu mujyi wa Kigali rwagati, mu nyubako yo kwa Ndamage, muri etaje ya gatatu.
Aganira na IGIHE, Kalisa Amin Shalif, umwarimu muri iryo shuri wabyize muri Kenya, mu ishuri rya Nairobi Homeboyz Dj Academy, yavuze ko ubu ari uburyo bushya bwo kwihangira imirimo bazaniye urubyiruko rwo mu Rwanda.
Kalisa usanzwe ukora akazi nka DJ wa ‘Le Must Pub “ mu Kiyovu, avuga ko ari byiza kuza ku ishuri ritari risanzwe mu Rwanda.
Muri iryo shuri ngo abashaka kuba aba DJ, bazajya bafata amasomo y’amezi atatu gusa, bishyure ibihumbi magana abiri (200,000 Rwf). Urirangije akazajya ahabwa impamyabumenyi mpuzamahanga.
Yagize ati “Ni uburyo bwo gufasha urubyiruko rwifuza kuba aba Dj tukabafasha kwiga kubyiga batarinze kujya hanze. Ni uburyo bwo guha amahirwe urubyiruko rukagira imyuga mishya, babe babasha gukorera amafaranga mu buryo butari busanzweho.”
Amwe mu masomo bigisha muri iryo shuri ryigisha gucuranga umuziki, harimo kuvanga indirimbo ugendeye ku njyana imwe mu majwi n’amashusho(video beat mixing), gusubiramo indirimbo ukayihutisha cyangwa ukayigabanyiriza umuvuduko (Remixing) n’ibindi.
Mu ba bakora ako kazi mu Rwanda hafi ya bose nta shuri banyuzemo ureste uwitwa DJ Bissosso wabyize muri Kenya.
Skratch Music Academy rifitanye umubano n’amashuri yo hanze nk’irya Full Sail University ryo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ryigisha cyane cyane ibijyanye n’umuziki n’amashusho.



















TANGA IGITEKEREZO