Nyuma yo kubura mugenzi wabo, abagize itsinda KGB bashyize hanze indirimbo yitwa “Abana b’Umuhanda” iri mu njyana y’umudiho gakondo; iyi ndirimbo ikaba irimo igitero Hirwa Henry (Wow) yumvikanamo avuga ijambo urupfu.
Ni indirimbo KGB baririmbamo ibibazo abana bo ku muhanda bahura na byo, basa n’ababatabariza.
Muri iyi ndirimbo ijwi rya Henry ryumvikana agira ati “Njyewe Henry Wow ubu narumiwe, benshi twakuze ubuzima butugoye. Getto life aho ni ho twahuriye dukundanye. Erega benshi twakundaga barapfuye (...).”
Ubwo yahaga IGIHE iyi ndirimbo, Skizzy yatangaje ko hari izindi ndirimbo za KGB zirimo ijwi rya Henry Wow ziri mu nzira.
Hirwa Henry waririmbaga muri KGB yapfuye tariki ya mbere Ukuboza 2012 arohamye mu kiyaga cya Muhazi, aho yari yagiye gutemberana n’inshuti ze.
Umva iyo ndirimbo hano



















TANGA IGITEKEREZO