Minisitiri w’umuco na siporo, Protais Mitali, anenga abahanzi bamwe na bamwe bigana imyambaro y’ahandi nyamara bakabaye bahimba iyabo y’umwihariko.
Minisitiri Mitali yabigarutseho mu nama yagiranye n’abanyamakuru ku wa Kane tariki 15 Ugushyingo, avuga ku myambarire y’abasore n’inkumi b’abahanzi nyarwanda bakomeje kuvugwaho imyambarire idahwitse nyamara baba ari indorerwamo za rubanda.
Mitali yagaragaje ko ko biteye isoni kubona hari abambara imyenda batazi n’impamvu abo bayibonanye bayambara, kuko usanga hari nk’uwambaye imyenda yo kujyana koga ku mucanga bakayambara bagiye muzindi gahunda.
Ati ”igiteye isoni ni uko usanga bigana bakigana n’imyambaro y’ahandi, nibahange imyambaro yabo, ugasanga yambaye nk’ikote ryakambawe nko mu bukonje bwo muri Canada aryambaye ku zuba rya hano i Kigali.”
Asaba ko niba abahanzi b’ahandi bambara ubusa, abahanzi nyarwanda badakwiye kubyigana kuko bidahesha agaciro ubikoze.
Minisitiri w’umuco na siporo Mitali yanenze abambara imyenda y’impenure bitwaza ko na kera Abayarwanda batambaraga ngo bikwize, ko bambaraga gutyo ari amaburakindi, ariko uko igihugu cyagiye gitera imbere byagiye bihinduka.
Ati “N’abakoze imyenda bambaraga ubusa, kwambara ibiteye isoni ubu biragayitse, kwambara ubusa biragayitse, nonese niba Abanyrwanda ba kera batarambaraga inkweto natwe tuzireke? ”



















TANGA IGITEKEREZO