Indirimbo nshya ya Meddy yise ‘Oya Ma,’ iravugwaho kuba yaba yarakozwe higanwa indirimbo nshya ya P-Square yitwa Alingo.
Umwe mu bakurikiranira hafi ibya Showbiz mu Rwanda, ashimangira ko iyi ndirimbo nshya ‘Oya Ma’ Meddy yayikoze yisanishije n’iyi ndirimbo nshya ya P-Square.
Hirya no hino ku maradiyo yo mu Rwanda, kuri za Facebook n’ahandi bakunze gucuranga indirimbo nyarwanda, usanga akenshi bavuga ko nta shiti Meddy yiganye P-Square.
Aganira na Sunday Night kuri Radio Isango Star, Meddy yatangaje ko iyi ndirimbo ye ari umwimerere, yongeraho ko atari umuswa ku buryo yakwigana indirimbo y’abandi; anavuga ko Lick Lick wayikoze atiganye P-Square.
Gusa Meddy yavuze ko indirimbo zishobora guhurira ku njyana (Style), kandi ko ibyo bitavuze ko umuhanzi aba yibye (yashishuye).
Meddy yavuze ko iyi ndirimbo ye iri mu njyana ya pop/techno, injyana avuga ko arimo yiyumvamo cyane muri iyi minsi, ikaba ari na yo P-Square bakozemo indirimbo yabo nshya.



















TANGA IGITEKEREZO