00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

King James aza ku isonga mu bahanzi bakurikirwa cyane kuri Twitter

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 16 February 2013 saa 10:40
Yasuwe :

Ruhumuriza James uzwi mu buhanzi nyarwanda nka King James, ni we muhanzi w’Umunyarwanda ukurikirwa na benshi ku rubuga mpuzambaga rwa Twitter rukunze gukoreshwa n’ibyamamare ku isi mu kugenera ubutumwa ababakurikira.
King James aza akurikirwa n’abantu 776 kuri Twitter ye (@KingRuhumurizaJ), nk’uko bigaragazwa n’isesengura n’igenzura byakozwe n’ikinyamakuru Izuba Rirashe kuri uyu wa 14 Gashyantare 2013.
Akurikirwa ku mwanya na Gatsinzi Emery uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Riderman (…)

Ruhumuriza James uzwi mu buhanzi nyarwanda nka King James, ni we muhanzi w’Umunyarwanda ukurikirwa na benshi ku rubuga mpuzambaga rwa Twitter rukunze gukoreshwa n’ibyamamare ku isi mu kugenera ubutumwa ababakurikira.

King James aza akurikirwa n’abantu 776 kuri Twitter ye (@KingRuhumurizaJ), nk’uko bigaragazwa n’isesengura n’igenzura byakozwe n’ikinyamakuru Izuba Rirashe kuri uyu wa 14 Gashyantare 2013.

Akurikirwa ku mwanya na Gatsinzi Emery uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Riderman ukoresha @RidermanRiderzo ku rubuga rwe rwa Twitter, uyu muhanzi akaba afite abakunzi 773. Ku mwanya wa gatatu haza The Ben ufite abamukurikira 756 @TheRealTheBen ukurikirwa ku n’umuhanzi Meddy.

Umunyarwandakazi w’umuhanzi uza imbere mu gukoresha Twitter ni Aline Gahongayire uririmbira Imana, akaba afite abakunzi 124 ku rubuga rwe rwa Tiwtter @alinegah.

King James kuri Twitter

Dore uko abhanzi nyarwanda bakurikirana mu gukurikirwa kuri Twitter:

1. King James ufite abakunzi 776 (@KingRuhumurizaJ)

2. Riderman ufite abakunzi 773 (@RidermanRiderzo)

3. The Ben ufite abakunzi 756 (@TheRealTheBen)

4. Jay Polly ufite abakunzi 495 (@JayPolly1)

5. Kitoko ufite abakunzi 436 (@Kitokobibarwa)

6. Auncle Austin ufite abakunzi 224 (@UncleAustinT)

7. Tom Close ufite abakunzi 194, (@MuyomboT)

8. Aline Gahongayire ufite abakunzi 124 (@alinegah)

9. Butera Jeanne uzwi nka Knowless ufite abakunzi 86 (@KNOWLESSKINA),

10. Ngabo J. Medard uzwi nka Meddy ufite abakunzi 86 (@NgaboMeddy)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages