00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kidum agiye kongera gushyingirwa mu mategeko

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 9 November 2012 saa 07:28
Yasuwe :

Nyuma y’igihe kirenga umwaka n’igice atandukanye n’umugore, umuhanzi Kidum, w’imyaka 38, agiye kongera gushyingirwa byemewe n’amategeko; gusa yirinze gutangaza niba azasubirana n’uyu mugore w’Umurundikazi cyangwa azashaka undi.
Mu kiganiro Ahmed Pacifique, umujyanama wa Kidum yagiranye na IGIHE, yavuze ko uyu muhanzi agiye gushyingirwa. Yavuze ko binugwanugwa ko ashobora gusubirana n’umurundikazi babanaga kandi babyaranye cyangwa se undi.
Ahmed yagize ati “Kidumu agiye gushyingirwa (…)

Nyuma y’igihe kirenga umwaka n’igice atandukanye n’umugore, umuhanzi Kidum, w’imyaka 38, agiye kongera gushyingirwa byemewe n’amategeko; gusa yirinze gutangaza niba azasubirana n’uyu mugore w’Umurundikazi cyangwa azashaka undi.

Mu kiganiro Ahmed Pacifique, umujyanama wa Kidum yagiranye na IGIHE, yavuze ko uyu muhanzi agiye gushyingirwa. Yavuze ko binugwanugwa ko ashobora gusubirana n’umurundikazi babanaga kandi babyaranye cyangwa se undi.

Ahmed yagize ati “Kidumu agiye gushyingirwa binyuze mu mategeko, ubukwe buzaba umwaka utaha. Vuba aha ngiye kujya mu Burundi kureba ahantu ubukwe bushobora kubera kuko buzabera mu Burundi cyangwa hano mu Rwanda.”

Uhereye i bumoso ni Ahmed Pacifique, Kidum n'umugore babyaranye w'Umurundikazi

Reba indirimbo nshya Kimbia ya Kidumu irimo abana bane be:

Kidum asanzwe aba muri Kenya, ari naho akunze gukorera ibitaramo. Abana n’abana be batanu yabyaye ku bagore be batatu barimo Umunyarwandakazi, Umurundikazi n’umugore w’Umunyekongo. Arateganya kuza mu Rwanda kuwa 31 Ukuboza 2012 mu bitaramo bisoza umwaka.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages