Abahanzi bagize itsinda rishya mu muziki bitwa “Narrow Crew” bararega abahanzi Bob na Benjah baririmba mu itsinda rya TBB (igizwe na Bob, Benjah na Tino) kuba baranze ko bakorera muri studio Narrow Road ya mukuru wabo Ezra Kwizera kandi ari we wabashinze.
Aba bahanzi bavuga ko bashaka gucibwa amafaranga n’abahanzi (Bob na Benjah) baririmba muri TBB kandi mukuru wabo yari yarabemereye ko bazajya bahakorera ku buntu.
Mu kiganiro na IGIHE, umuhanzi Doxa, umwe bagize itsinda rya Narrow Crew yavuze ko nyuma yo kujya muri Canada kwa Ezra wabashinze bahuye n’ibibazo bikomeye. Avuga ko bakomeje kuzitirwa na Bob murumuna wa Ezra, wanze kubasohorera indirimbo bari barakorewe na nyir’ubwite kandi baranayiririmbanye. Avuga ko Bob na Benjah batabiyumvamo kandi ko banze kubafasha mu buhanzi bwabo kandi barashinzwe na mukuru wabo.
Ikibazo gikomeye bavuga ko ari indirimbo yitwa “Mpishurira” (bavuga ko ivuga ku mubyeyi baba basaba ko yabereke inzira y’ubuzima). Bakavuga ko iyo ndirimbo bagombaga kuyisohora ariko barumuna ba Ezra bakaba barababereye ibamba.
Doxa yagize ati “Indirimbo yagombaga gusohoka ari featuring (ifatanijwe) na Ezra Kwizera ariko barumuna be babiri baririmba muri TBB, Bob na Benjah banze kuyiduha baduha idatunganyije ya sample bashaka kutwikiza. Muri iyo ndirimbo baduhaye nta majwi ya Ezra arimo kandi byose byari birimo kandi baduha n’ibintu utakumva byo kutwikiza nyine. Banze ko dukorera muri iyo studio banatwima indirimbo yacu.”
Aba bahanzi bavuga ko ikibazo bakibwiye Ezra ariko nticyabasha gukemuka, kuko ngo Ezra ababwira ko indirimbo ihari kandi ko bagomba kuyihabwa nyamara barumuna be bakanga kuyibaha.
Steven uzwi ku izina rya Bob, murumuna wa Ezra Kwizera uririmba muri TBB aganira na IGIHE we yavuze ko icyo kibazo cy’uko abo bahanzi bimwe indirimbo yabo atakizi neza kuko atajya agera muri studio. Yavuze ko aba bahanzi abazi ariko ko nta ndirimbo yabo banze kubaha. Yagize ati “Ntabyo nzi ni ukureba neza kandi njyewe sinjya ngera muri studio.”
Aba bahanzi bavuga ko nyuma yo kwimwa indirimbo yabo batacitse intege bakomeje gukora. Bavuga ko bahisemo kubareka ubu bakaba barasohoye indirimbo nshya yitwa ‘Higa ubeho’ bayikoreye muri F2K. Doxa yagize ati ”Twasanze nta cyiza twahavana turavuga ngo twigire F2K mu gihe Ezra adahari.”
Ntitwabashije kubona Ezra Kwizera ngo tumubaze kuri iki kibazo.
Itsinda Narrow Crew rigizwe na JDC (ubusanzwe witwa Jean de la Croix Iradukunda) w’imyaka 15, Doxa w’imyaka 19 (ubusanzwe witwa Alphonse Kwizera), Pacific aka The Bombe (ubusanzwe witwa Pacifique Twizeyimana), na IP The Virus w’imyaka 19 (ubusanzwe witwa Protogene Iyakaremye).
Ni itsinda ryashingiwe mu kigo kirera impfubyi, rikaba rigizwe n’abana barererwaga mu kigo “Sinapus Village de la Paix” ku Cyimisange benshi bita mu Nshuti z’Umusaraba i Gikondo mu Karere ka Kicukiro.
Iri tsinda rivuga ko izina “Narrow Crew” baryiswe bivuye kuri “Narrow Road Studio”, izina rya Studio y’umuhanzi Ezra Kwizera uzwi mu ndirimbo zihimbaza Imana ubu uri muri Canada, ari nawe warishinze.



















TANGA IGITEKEREZO