Kuri benshi bibazaga amakuru mashya y’umuhanzi Lolilo wo mu Burundi wamenyekanye cyane mu Rwanda kubw’indirimbo ze nka “Bime Amatwi” yasohoye mu 2007 n’izindi, yagiranye ikiganiro kirambuye na IGIHE, avuga ko ubu ateganya gukomereza ubuhanzi bwe mu Burundi.
Lolilo, ubu umaze imyaka ibiri agarutse gukomereza ubuzima bwe mu Burundi, avuga ko yicuza ku mwanya we yataye i Burayi, aho yamaze imyaka ine yose.
Kuri ubu Lolilo, usigaye warahindutse umusilamu avuye mu idini ry’Abanyagatolika, asigaye akora ubuhanzi anabuhuza na sinema, ubu akaba ateganya gushyira hanze filimi ye ya kabiri.
Lolilo agiye kandi gushyira hanze Album nshya yise “Umuhoza”, ari gukorana n’umukunzi we witwa Loliane nawe w’umuhanzi.

Soma ikiganiro kirambuye Lolilo yagiranye na IGIHE:
IGIHE: Amakuru mashya ya Lolilo?
Lolilo: Ubuhanzi bwanjye ubu bwifashe neza, ndi kwitegura ibintu byinshi cyane, ubu ndi gutegura gushyira hanze Album ya kabiri, hakaba hari na sinema ya kabiri ndi gutegura, urumva muri iyi minsi mfite ibintu byinshi cyane kandi ndizera ko bizagenda neza.
IGIHE: Indirimbo zawe nshya ni izihe?
Lolilo: Ni nyinshi cyane, hariho “Amasinyatire” , “Uri Uwa Mbere”, “Ntaco Bimaze” , ni nyinshi cyane, izo nkubwiye ni izakunzwe kurusha izindi, urumva rero ni nyinshi cyane kandi ngiye gusohora na filimi ya kabiri yitwa “Malediction”, iya mbere yitwaga “The Eagle”.
IGIHE: Usigaye uvanga umuziki na sinema?
Lolilo: Ubu nsigaye nkora ahantu; habiri mu muziki no muri sinema. Ni uko nyine kandi biraza neza ndashima Imana.
IGIHE: Ni iki ubona amarushanwa nka Primusic afasha ku bahanzi bazamuka?
Lolilo: Primusic ifasha abahanzi mu bintu binyuranye; icya mbere imenyekanisha abahanzi bataramenyekana, ikanazamura cyane abasanzwe baramenyekanye. Nk’ubu nkatwe twamenyekanye cyane turabafasha bakamenyekana, ni ikintu gihambaye gikomeye cyane.
IGIHE: Kuki indirimbo nshya z’Abarundi zitakigera cyane mu Rwanda?
Lolilo: Ni ukubera ko twari hanze, uubu twagarutse hano mu Burundi kandi turi gusohora ibintu bishya byinshi ndazi ko zizagera n’i Kigali mu Rwanda kuko n’ahandi nko mu Bugande, muri Tanzaniya no muri Kenya n’ahandi henshi zimaze gushika.
IGIHE: Ni abahe bahanzi bo muri aka karere ka Afurika y’i Burasirazuba umaze gukorana nabo?
Lolilo: Maze gukorana n’abahanzi benshi bo hanze nka Michael Ross, Ali Kiba, Diamond, Jaguar waririmbye “Kigeugeu” n’abandi benshi.
IGIHE: Ubu se waragarutse kwibera mu Burundi?
Lolilo: Nzaguma hano mu Burundi, nkomeze inzozi zanjye, mu Burayi nta nzozi zanjye nari kugeraho nahataye imyaka yanjye ine, ubu naragarutse ndi hano.
IGIHE: murakoze cyane kuri iki kiganiro ugiranye na IGIHE
Lolilo: Murakoze namwe



Zimwe mu ndirimbo za Lolilo:
TANGA IGITEKEREZO