
Mani Martin, umwe mu bahanzi b’abahanga mu njyana ya R&B ndetse no njyana za kinyafurika, yongeye gushyira ahagaragara indirimbo iri mu njyana ya Kinyafurika yise “Baba ni nani?”
Aganira na IGIHE, Mani Martin yatangaje ko iyi ndirimbo ‘Baba ni nani?’ yiganjemo ururimi rw’igiswahili, ari indirimbo yahanze akurikije ubuzima bw’umwana wavutse akisanga abana na nyina gusa, kandi nyina ntiyigere na rimwe amubwira amakuru ya se, maze uko umwana agenda akura akibaza ibye bikamuyobera, mu gihe umuntu wenyine afite yabaza se ari nyina umubyara, maze atangira rero kumwinginga ati: “Nyabuneka mama, ko mbiziko unkunda ukanampangayikira cyane ngo mbeho, wambwiye rwose Baba ni nani?”
Yakomeje agira ati: “Ni ikibazo mbona ko cyugarije umuryango nyafurika, aho usanga abana benshi babyarwa n’abagore batabana n’abagabo, maze bakabyiruka batazi base. Mu by’ukuri, sinzi ibanga ryaba ryiharirwa n’abo babyeyi b’abamama ribabuza kubwira abana babo ba se bababyaranye!”
Mani Martin yakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo kwifatanya n’uwo byabayeho wese.
Yagize ati: “ndasaba nkomeje abamama bameze batyo kwisubiraho kuko bumwe mu burenganzira umwana akwiye harimo no kumenya ababyeyi be bombi, baba babana cg batabana, bariho cyangwa batakiriho!”
Umva indirimbo "Baba ni nani?" hano:
IZINDI NKURU WASOMA |
![]() |
![]() |
![]() |
![]() Siri by Muyya ft Mani Martin
2.10.2014 |
Banseka
18.09.2014 |
KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |