Ni indirimbo ziba zirimo izo kuramya Imana zivanze n’izisanzwe ndetse zitoranywa nta kindi kigendeweho uretse kuba zabashije kutugeraho mu cyumweru tuba turi gusoza.
Abahanzi batandukanye bakoze mu nganzo bashakira ibyishimo abakunzi ba muzika Nyarwanda binyuze mu ndirimbo nshya zafasha abakunzi babo kuryoherwa na Weekend. Izi ndirimbo zirimo iz’abahanzi bo hanze y’u Rwanda n’abo mu Rwanda.
“Plenty” - The Ben
Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yashyize hanze indirimbo nshya yise “Plenty”. Ni indirimbo y’urukundo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Prince Kiiz ndetse yandikwa na Niyo Bosco. Ijya hanze mu buryo bw’amajwi yateje urujijo cyane ko kuri Spotify hagiyeho iyaririmbwe na The Ben mu gihe kuri Audiomack hagiyeho iyaririmbwe na Niyo Bosco.
“Forever” - Lisaa
Umuhanzikazi Teta Cyuzuzo Liza wahisemo izina rya Lisaa yinjiye mu muziki ashyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise "Forever’.
Ni indirimbo avuga ko ishingiye ku nkuru mpano n’inshuti ze zakundanye igihe kirekire. Lisaa yavuze ko aje gushyira itafari rye ku rugendo rw’umuziki w’u Rwanda.
“Ifoto” - Bruce Melodie ft. Bien-Aimé Baraza
Bruce Melodie yashyize hanze indirimbo nshya yise “Iyo Foto” yakoranye na Bien-Aimé Baraza wo muri Kenya. Ni indirimbo mu mashusho yayo yagaragaye akora ibyo The Ben aherutse gukorera mu Karere ka Musanze, ubwo yakoraga umukobwa mu rukenyerero, byiswe ko yari ari gukora ku ishanga uwo mukobwa yari yambaye.
Iyi ndirimbo yari itegerejwe na benshi igaruka ku nkuru za hato na hato zikorwa ku byamamare ahanini zivuga ku bikorwa bakoze bifatwa nk’ibigayitse birimo gucana inyuma, gusohokana abagore b’abandi, kugaragara mu tubari basinze, gukorakora abakobwa n’ibindi.
“Wowe (A.V)” - Neema Rehema
Ni indirimbo y’umuhanzikazi Mutesi Neema Rehema [Neema Rehema], uri mu bakobwa batanu bari mu mfura z’ishuri ryisumbuye ry’Umuziki ryahoze ku Nyundo nyuma rikaza kwimukira i Muhanga.
Iyi ndirimbo irimo ubutumwa bwo gukangurira abantu kuba abanyakuri. Iri kuri Extended Play [EP] igizwe n’indirimbo esheshatu aheruka gushyira hanze.
Rita Kagaju yashyize hanze EP
Umuhanzikazi Rita Ange Kagaju wari umaze igihe kingana n’imyaka itatu atagaragara mu muziki, yongeye kuwugarukamo anashyira hanze Extended Play [EP] nshya. Uyu mukobwa yashyize hanze EP igizwe n’indirimbo esheshatu yise "Volume".
Yayikozeho mu 2023 ubwo yari akiri ku ntebe y’ishuri yitegura gusoza amasomo ye ya Kaminuza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Rita Kagaju ashyize hanze iyi EP mu gihe aheruka gusoza amasomo y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (Bachelor’s Degree) yakuye muri Hope College iherereye mu Mujyi wa Holland muri Leta ya Michigan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yigaga ibijyanye na ‘Etude d’invironment,’ ‘Sociology’ na ’Global Studies’.
Ufitumukiza Preciandre [Director P] ukuriye IDA Records ireberera inyungu z’uyu muhanzikazi yabwiye IGIHE ko iyi EP yihariye mu rugendo rw’uyu mukobwa, kuko yumvikanisha uburyo yari amaze igihe atyaza inganzo ye.
Ati “Ni EP igiye kongera gutuma abakunzi be Rita bongera kuryoherwa n’umuziki we nyuma y’igihe kinini acecetse. Igiye kumvikanisha ko yari amaze igihe adahugiye ku busa.”
Indirimbo ziriho zakozwe n’abarimo Producer Flyest, KennyVibe, Madebeats, Santana Sauce, Ayoo Rash, Bob Pro, Eloi El ndetse na idalimanzi. Iyi EP iriho indirimbo imwe yahuriyeho n’undi muhanzi. Iyi ni iyo yahuriyemo na Kivumbi bise “Need Me”.
Rita Ange Kagaju yaherukaga gusohora Album ya mbere yise “Sweet Thunder’ iriho indirimbo 16, zakozwe na ba Producer batandukanye barimo Flyest Music, Danybeat, Madebeat, Motif, Pastor P, Bob Pro, Eloi El, Nilan, Kenny Pro, Kevin Klein, Jumper Kuller, Babu, Idalimanzi n’abandi.
Ushaka kureba indirimbo zigize iyi EP wakanda hano https://www.youtube.com/playlist?li...
Reba amashusho y’indirimbo ‘Usiende’ iri kuri iyi EP
“Byuka” - Yampano feat. Ally Soudy
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Yampano yahuriyemo n’umunyamakuru Ally Soudy usanzwe afasha abahanzi mu muziki Nyarwanda. Ni indirimbo ikangurira abantu kuba maso kuko ubuzima buhora buhindagurika.
“Luv You Again” - Confy
Ni indirimbo nshya ya Confy uri mu bahanzi bamaze kubaka izina mu muziki Nyarwanda. Ni indirimbo y’urukundo yari iri kuri EP uyu musore aheruka gushyira hanze yise “Ability”.
“Igaburo” - Heart of Worship
Itsinda rya Heart of Worship ryashyize hanze indirimbo nshya ryise “Igaburo”. Iri ni itsinda ry’Abaramyi b’abahanga rimaze igihe gito rikora indirimbo zo kuryamya no guhimbaza Imana, ryakoze mu nganzo ryibutsa abantu igaburo ry’ukuri icyo ari cyo.
Heart of Worship yashinzwe mu 2023. Aba baramyi bamaze gukora ibikorwa byiganjemo indirimbo zinyuranye bashyize hanze. Aba bahanzi ni abo guhangwa amaso mu muziki wo kuramya Imana mu Rwanda.
Ubutumwa buri iyi ndirimbo yitwa “Igaburo’’ ubutumwa burimo ni ukwibutsa abantu igaburo ry’ukuri icyo ari cyo. Igaburo rikenewe buri munsi, buri munota, buri segonda. Igaburo ryari rikwiriye buri muntu ariko rigenewe uwamaze kwakira Kristo nk’Umwami n’Umukiza we.
“Bendi Remix” - Alik Bulan ft. Vex Prince
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Manoa Ishimwe [Alik Bulan] yasubiranyemo na Vex Prince. Yayikoranye na mugenzi we nawe ukizamuka mu muziki, Vex Price.
Amajwi y’iyi ndirimbo yakozwe na Producer Yeweëh uri mu bagezweho muri iki gihe afatanyije na Mandex Beat. Ni mu gihe amashusho yayo yakozwe na Da West.
“Nakupenda” - Emmy Vox
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Emmy Vox uri mu bahanzi bahagaze neza mu muziki wo kuramya Imana. Ni indirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Real Beat mu gihe amashusho yakozwe na Kayitare. Moriox Media Ltd uyu muhanzi abarizwamo niyo yagize uruhare rukomeye mu ikorwa ry’iyi ndirimbo.
“Ukurikirana” - Zoe Family
Ni indirimbo nshya ya Jean Luc Ishimwe wamenyekanye mu muziki usanzwe mu myaka isaga irindwi ishize, ndetse wigeze no kuba umwe mu bafashwa na King James.
Uyu muhanzi asigaye aririmbana n’umugore we Manishimwe Delphine
Mu itsinda ry’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bahuriyemo bise “Zoe Familly” bivuga ‘Ubuzima’ mu Kinyarwanda.
Ni indirimbo ije ikurikira iyo baherukaga gushyira hanze bise “Waranyumvise’’. Mu 2016 nibwo Jean Luc Ishimwe yatangiye kumenyekana mu muziki w’u Rwanda, aho yazamukiye mu irushanwa ryo kuririmba ryateguwe na King James binyuze mu mushinga “ID” ryabaye mu 2015. Icyo gihe yibandaga ku njyana zirimo RnB, Pop na Zouk.
“Won’t Stop” - Ezy Greek
Kayugi Eunice Musabe [Ezy Greek cyangwa se Ezee Darling] wamenyekanye mu ndirimbo ‘Please Me’ ya Juno Kizigenza, winjiye mu muziki umwaka ushize yashyize hanze indirimbo nshya yise “Won’t Stop”.
Indirimbo zo hanze…
“Highway” - Shaboozey
“Luv You Again” - Ruger
“Side” - KJ Spio, Harmonize & Libianca
“Way Back” - Khaid x Olamide
“Marhaba” - Kizz Daniel
“Who Decides War” - Meek Mill
“ Statue” - Marioo feat Fathermoh, Sean Mmg, Ssaru & Motif
“Time of My Life” - Phyno & ArrDee
“Nitakupa” - Ommy Dimpoz x Jay Melody
“Ready” - Larry Gaaga & Joeboy
“Run Away” - Nana Fofie
“Jericho” - Tekno



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!