Bushali ni umwe mu baraperi bitwaraga neza muri iki gihe. Yatangiye umuziki mu mpera za 2013. Aherutse kumurika album ya kabiri yise ‘Ku gasima’ yakurikiye iyagiye hanze muri Gashyantare mu 2018 yise ‘Nyiramubande’.
Izina rya Bushali The Trigger riherutse kuzamurwa cyane n’indirimbo yise ‘Nituebue’ yahuriyemo na B-Threy n’uwitwa Slum Drip.
Tariki 17 Ukwakira 2019 uyu musore yatawe muri yombi ari kumwe na mugenzi we Slum Drip kimwe n’abakobwa babiri, bakurikiranyweho kunywa urumogi.
Nyuma yo kuburana ifungwa n’ifungurwa hakarekurwa umwe mu bakobwa babafatanye, Bushali na Slum Drip bamanuwe i Mageragere nyuma y’uko urukiko rwategetse ko bafungwa by’agateganyo mbere yuko baburana mu mizi.
Bushali utaramara igihe muri gereza, ikigo kireberera inyungu ze mu muziki ‘Green Ferry’ cyashyize hanze indirimbo uyu muraperi yise “Niyibizi” iri kuri album ya kabiri.
Ubuyobozi bwa Green Ferry, bwabwiye IGIHE ko hari indirimbo nyinshi uyu muhanzi yakoze mbere yo gufungwa, bwizeza abakunzi b’umuziki we kutazicwa n’irungu.
Buti "Yari yarakoze indirimbo nyinshi, nibaza ko abakunzi be batazigera bicwa n’irungu. Nibyo ibibazo byarabaye ariko nta kintu na kimwe cyaduhagarika. ‘Niyibizi’ ni indirimbo ubona ko n’abantu bakiriye neza cyane.”
Iyi ndirimbo yasohokanye n’amashusho yayo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Dany Beats mu gihe amashusho yayo yo yakozwe na Sinta X Samy.

TANGA IGITEKEREZO