Abinyujije mu ndrimbo y’iminota 3:45’ yise "Irekure", Kamichi yagiriye inama abakobwa batari amasugi kutajya birarira ku basore bababeshya, ahubwo ko bajya bababwiza ukuri.
Muri iyi ndirimbo Kamichi abwira umukobwa avuga ko yakunze kumukinga ukuri amubeshya ko ari isugi nyamara atari yo, agira ati "Irekure, reka kwizubaza uwububa abonwa n’uhagaze."
Nk’uko IGIHE twabibasezeranije tuboneyeho no kubagezaho amagambo y’iyi ndirimbo nshya kandi iri mu zikunzwe muri Kigali.
Mu magambo y’iyi ndirimbo, urabasha kwisomera ubutumwa bunyuze mu magambo y’intoranywa yanditswe na Kamichi, usanzwe uzwi kuba umuhanga mu kwandika indirimbo.
Amagambo agize indirimbo “Barandahiye” ya Kamichi
Intro:
Guess Who’s back?
Cardinal Kamichi, Piano The Groove Man
Chorus:
Irekure, reka kwizubaza, uwububa abonwa n’uhagaze
Ugira ubuntu butiza urugi (barandahiye)
1. Gukina film nziza ntibisaba kujya Hollywood
Iwacu muri hood zirakinwa zikaryoha
Fiancee wanjye we, amaze imyaka ibiri (iyee)
Ankinira iyitwa ubusugi, urukundo rurasugira.
Dukururira muri Cinema, sinabimenya
Dukorera muri Cinema sinabimenya.
Hook:
Niba ari typette cg ari debande (iye) sinabimenya
Oya sindabimenya
Chorus:
Irekure, reka kwizubaza, uwububa abonwa n’uhagaze
Ngo ugira ubuntu butiza urugi (barandahiye)
Ngo ugira ubuntu butiza urugi (barandahiye)
2. Wambitse mo, ubwoba bihagije
Ngo uri isugi, ngo nzagukoraho ari uko nabanje kugukwa
Abasore nzi bose barirahira; ngo uri umugwaneza ngo ugira uuntu burenze
Nanjye ndi aho ndasamye ,ngo nifitiye ifi, nzirobera igihe cyanjye nikigera
Hook:
Niba ibyo bavuga ari ukuri njye ndi mu mazi abira.
Niba ibyo bavuga, yooohooo
Chorus:
Irekure, reka kwizubaza, uwububa abonwa n’uhagaze
Ngo ugira ubuntu butiza urugi (barandahiye)
Ngo ugira ubuntu butiza urugi (barandahiye)
Bridge:
Niba ibyo bavuga ari ukuri uri umukinnyi wa Filimi
wa Danger nka Angelina Jolie cyangwa Cameroon Diaz
Wambwiye ko uri isugi ,bambwira ko bakuzi neza bose
Niba ibyo bavuga ari ukuri njye ndi mu mazi abira.
Niba ibyo bavuga yohoooo
Chorus:
Irekure, reka kwizubaza, uwububa abonwa n’uhagaze
Ngo ugira ubuntu butiza urugi (barandahiye)
Ngo ugira ubuntu butiza urugi (barandahiye)
Outro:
Ahubwo nyine Amag yambwiye
Ngo ngusuhuze nukomeza kumbeshya,
Nzamuzana muri Remix
Bazaba bumva!
Ooooh, barandahiye
TANGA IGITEKEREZO