00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indirimbo nshya za gufasha kuryoherwa na Weekend

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 22 April 2023 saa 07:46
Yasuwe :

Mu gihe twinjiye muri Weekend ya kane ya Mata 2023, abahanzi nyarwanda bamurikiye abakunzi babo indirimbo zabafasha kuryoherwa n’ibi bihe.

Muri iki cyumweru abahanzi bakoze mu nganzo bagaha abakunzi babo ibihangano bishya barimo Racine, Papa Cyangwe, Vestine & Dorcas , Yago, Shemi n’abandi.

‘Original Kopy’ – Yago

Nyarwaya Innocent umenyerewe nka Yago muri muzika ndetse n’ibiganiro akora kuri Youtube , muri iki cyumweru yamurikiye abakunzi ba muzika indirimbo yise ‘Original Kopy.’

Muri iyi ndirimbo yishimira ko Imana yamuhaye umukobwa yifuje kuva kera, yatunganyijwe na Santana Sauce mu buryo bw’amajwi, amahusho yayo akaba yarakozwe na Gad.

Umutaka - Vestine & Dorcas

Vestine na Dorcas baherutse kumurika album "Nahawe Ijambo" bahaye abakunzi babo indirimbo nshya bise "Umutaka" yanditswe na Danny Mutabazi afatanyije na Irene Murindahabi.

Iyi ndirimbo yatunganyijwe na Santana Sauce amashusho yayo akorwa na Chriss Eazy afatanyije na Gad.

Mutamuriza (cover) - Icyusa cy’ingenzi

Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Icyusa cy’Ingenzi yasubiyemo indirimbo ‘Mutamuriza’ ya Kamaliza mu rwego rwo gukomeza gusigasira umuco n’inganzo y’abamubanjirije.

Iyi ndirimbo amajwi yayo yatunganyijwe na Bob Pro mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho yayo yakozwe na Myles Jewell.

‘We sha’ - Papa Cyangwe

Umuraperi Abijuru Lewis wamamaye nka ’Papa Cyangwe’ nk’izina akoresha mu muziki yamurikiye abakunzi be indirimbo yise ‘We Sha’.

Iyi ndirimbo yatunganyijwe na Fanta Prod, amashusho yakozwe na Da West.

‘Balance’ - Shemi, Fwad the Great na Confy
Ngabonziza Shema Darcin uzwi nka Shemi yahuje imbaraga n’abarimo Confy na Fwad the Great bakorana indirimbo bise ‘Balance’.

Iyi ndirimbo bise ‘Balance’ yatunganyijwe na JoKash , Ehl3rs na Romero Kartel.

‘Akaramata’ - Rutabara

Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Rutabara Cadeau, nyuma yo kubona icyuho kiri mu ndirimbo z’igisirimba mu mihango y’ubukwe yahisemo gukora indirimbo iri muri iyi njyana izajya yifashishwa mu bukwe.

Uyu muhanzi avuga ko injyana y’Igisirimba yasanze ikunzwe mu rusengero, abona ko ikwiriye kujya yifashishwa mu gusingiza urukundo ikanakoreshwa mu mihango y’ubukwe.

Racine_FM (F**k Music)

Umuraperi Racine yamurikiye abakunzi b’umuziki we igihangano yise FM kigaruka ku ngorone ab’ibyamamare banyuramo mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Iki gihangano cyatunganyijwe na Bass Killah isozwa na Gakunzi mu buryo bw’amajwi.

‘Your Side’- Manzi Dbest na Afrique

Manzi DBest umusore ukorera umuziki we muri Australia yahuje imbaraga na Afrique mu ndirimbo ‘Your Side’ mbere yo guhurira na Harmonize mu ruhererekane rw’ibitaramo agiye gukorera muri Australia.

Iyi ndirimbo yatunganyijwe na Realbeat mu buryo bw’amajwi, yasojwe na Bob_Pro amashusho yayo yakozwe na Fazyo_pro afatanyije na Director C.

‘Ntagotwa’ – Kevin Klein na Shemi

Bayingana Kevin ukoresha mu muziki izina rya Kevin Klein, yahuje imbaraga na Shema Mico Gibril umaze kwamamara nka Shemi muri muzika bakorana indirimbo bise ‘Ntagotwa’ yatunganyijwe na Davydenko afatanyije na Kevin Klein.

Iyi ndirimbo ni imwe mu zigize Extended Play (EP) Kevin Klein yise My Vol 2.

Victim –Vijay na Niyo Bosco

Umuhanzi Niyokwizerwa Bosco (Niyo Bosco) yongeye kumvikana mu bihangano bishya nyuma yo gukorana indirimbo na Vijay wo mu Buhinde.

Iyi ndirimbo yakozwe na Vijay Garg afatanyije na Loader
Amashusho yayo yakozwe na Jackob Legacy.

‘Lale’ - Juda Kuberwa

Juda uherutse kwegukana irushanwa ry’abanyempano ryateguwe na sosiyete ya Uber Entertainment iyoborwa na Abouba Mzazi, yatangiranye ibikorwa bye bya muzika indirimbo yise ‘Lale’ igaruka ku ngorane abantu bahura na zo mu nzira yo gushaka amafaranga cyangwa imibereho.

Iyi ndirimbo amajwi yayo yatunganyijwe na Producer To The Hit ukorera muri The Rayan Music, amashusho yayo yakozwe na T Barahira.

‘Dayimoni Sinzira’ -Shitto Cedro
Ngamije Cedric (Shitto Cedro) umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Dayimoni Sinzira’ ishingiye ku nkuru mpamo y’ibyamubayeho.

Uyu muhanzi avuga ko hari igihe yari yarabaswe n’ibyaha asaba Malayika kumurinda na dayimoni imurimo igasinzira burundu.

Iyi ndirimbo yatunganyijwe na Genius mu buryo bw’amajwi naho amashusho yakozwe na Swaya afatanyije na Elyse D.

‘Ineza yawe’- Marius Bison

Umuhanzi wo muri Kiliziya Gatolika, Marius Bison yahuje imbaraga n’abagore batatu b’abanyamuziki barimo Habiyaremye Mutetesha Alice, Uwamahoro Pascasie na Kabera Aletha mu ndirimbo ihimbaza Imana bise ‘Ineza yawe’.

Iyi ndirimbo yakozwe na Producer Jovan mu buryo bw’amajwi, amashusho yayo akorwa na Marcell Proust ku bufatanye na LCM Enterntainment.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages