Muri iyi Weekend IGIHE yakusanyije zimwe mu ndirimbo nshya zamuritswe n’abahanzi nyarwanda zirimo izihimbaza Imana n’izisanzwe.
Mu bakoze mu nganzo muri iki cyumweru barimo Naason wongeye kubura umutwe, Bruce Melodie, Israel Mbonyi, Aline Gahongayire, Vestine na Dorcas, Alyn Sano, Logan Joe n’abandi.
“Ngufitiye Inyota” – Chorale Umubibyi
Ni indirimbo yahimbwe na Leandre Nshimyiyaremye ikaba yarasubiwemo. Igaruka ku kwigarurira Imana aho iyi korali yishyira mu mwanya w’umuntu uba asaba Imana gukomeza kumuba hafi no kumuyobora kuko umutima unyotewe na byo. Aba baririmbyi kandi bagaragaza uyu muntu nk’umuntu ukumbuye mu ijuru.
Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakozwe na Emmy Pro mu gihe amashusho yakozwe na Alviz Organ. Aba bombi bahuriye muri Universal Record.
Yassin Indistizo yashyize hanze album
Umuraperi Yassin Indistizo uri mu bari kuzamukana neza mu muziki wa ‘Drill’ yashyize hanze album yise “The Champion’’.
Iyi album igizwe n’indirimbo icyenda zakozwe n’abatunganya indirimbo batandukanye barimo Ehlers on The Track, C.J na Juni Quickly mu gihe yashyizwe akadomo na Pro Zed.
“Melodic Diary” - Logan Joe
Logan Joe uri mu bahanzi bari kuzamuka neza yashyize hanze Extended Play[EP]. Ni EP yise “Melodic Diary’’. Iyi EP y’uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Njyewe Utazi’ , ‘300’ yahuriyemo n’abahanzi barimo OG kheinz na Ririmba , ‘Ibitambo’ yahuriyemo na Kenny K-Shot na Ish Kevin, ‘Tricky’ n’izindi iriho indirimbo eshanu.
Yakozweho n’abatunganya indirimbo barimo Ehlers on The Track, Kina Beat, Pro Zed na Joka$$h. Logan Joe aririmba Trap Soul cyane ndetse ntakunda kumvikana arapa ahubwo aba aririmba.
“Ituro” – Buravan
“Ituro” ni indirimbo Yvan Buravan yasize atuye ababyeyi be. “Mwakoze ibinini reka mbiture aka gato” ni amwe mu mugambo agize inyikirizo y’indirimbo “Ituro” yatuye ababyeyi be n’abandi barera umwana ubereye umuryango n’igihugu muri rusange.
Ni imwe mu ndirimbo uyu muhanzi yahanze mbere y’uko yitaba Imana kuwa 17 Kanama 2022. Iri kuri album yise “Twaje” yakoze mbere yo gutabaruka.
Ni indirimbo yatunganyijwe na YB Foundation igaragaramo Ngarambe François Xavier n’umugore we Kagoyire Yvonne Solange, umuhanzikazi akaba na mubyara wa Buravan, Ciney n’abandi barimo Se na mushiki wa Buravan, Mutoni Raissa.
“Nineza” – Oxygen
Ni indirimbo nshya y’umuhanzikazi Oxygen uri mu bakiri kuzamuka mu muziki nyarwanda. Igaruka ku bantu bashaka kwishimisha nta nkomyi.
Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Rensta Yeweeh irangizwa na Bob Pro mu gihe amashusho yayo yakozwe na Samy Switch ikaba ije ikurikira indi y’uyu mukobwa yise “Like Single”.
“Saye” Drillex 26 na LoneBoi
“Saye” ni indirimbo ya Drillex 26 na LoneBoi. Na yo irimo ubutumwa bujyanye no kwishimisha. Amajwi y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na Muriro.
Prince ukoresha amazina ya Drillex26 yavukiye i Gikondo mu Mujyi wa Kigali akaba Afro Beat na Drill Music. Avuga ko mu bahanzi akunda muri Nigeria haza imbere Rema mu gihe mu Rwanda akunda Ish Kevin cyane ko yemeza ko bakuranye mu gace kamwe.
“Azana” - Bruce Melodie
Bruce Melodie na we yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Azana”. Bruce Melodie yaherukaga gushyira hanze indirimbo ye bwite ubwo yakoraga iyo yise “Selebura” yagiye hanze mu mezi atanu ashize.
Izindi zose zagiye hanze agaragaramo ni izo yagiye yitabazwa n’abandi bahanzi bashaka ko abafasha zirimo iyo yakoranye na Juno Kizigenza na Kenny Sol bise “Igitangaza”, iyo yahuriyemo n’Umunya-Sudani y’Epfo bise “Konjo”, iyo yakoranye na Bahati wo muri Kenya bise “Diana” n’izindi.
‘Azana’ mu buryo bw’amajwi yakozwe na Element mu gihe amashusho yatunganyijwe na Gad.
“Mutima” - Naason Solist
Umuhanzi Naason Nshimiyimana wamamaye nka Naason Solist yashyize hanze indirimbo nyuma y’igihe kinini atagaragara muri muzika nyarwanda. “Mutima” ni indirimbo y’urukundo aho uyu muhanzi yishyira mu mwanya w’umusore waryohewe n’urukundo akiyemeza kugumana n’umukunzi we.
Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakozwe na Producer Sante irangizwa na Bob Pro. Gufata amashusho yayo byayobowe na Sotera.
“Top Figure” – Bodack
Iyi ndirimbo nshya ni iy’umuhanzi Bodack uri mu bakizamuka. Uyu musore yibumbiye mu itsinda [Gang] ryitwa ‘Kavukire’ ahuriyemo n’abarimo Zeo Trap n’abandi benshi biganjemo abakorera i Nyamirambo.
Top Figure ni indirimbo uyu muhanzi yumvikanamo yitaka we na ‘gang’ ye akavuga ko irenze izindi zirimo abandi baraperi batandukanye biganjemo abakora injyana ya Drill na Trap muri iki gihe bari mu cyiswe ‘‘New Generation’’.
“Ku Musaraba” - Vestine & Dorcas
Ni indirimbo nshya y’abahanzikazi Vestine & Dorcas igaruka ku kugira neza kw’Imana. Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Santana mu gihe amashusho yakozwe na Chriss Eazy.
“Sakwe Sakwe” - Alyn Sano
Alyn Sano yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Sakwe Sakwe” iri kuri album aheruka gushyira hanze yise “Rumuri”. Iyi album igizwe n’indirimbo 13 zakozwe n’aba-producers batandukanye bakomeye mu Rwanda.
Muri “Sakwe Sakwe” Alyn Sano yumvikanamo agaragaza ubutumwa bwo gusaba abantu kumuha agahenge agakora ibyo yifuza. Uyu mukobwa muri iyi ndirimbo agaragara ateze amasunzu ndetse yambaye bya kinyarwanda yashyizeho n’umugara.
Mu buryo bw’amashusho iyi ndirimbo ya Alyn Sano yakozwe na Daddyisme mu gihe amajwi yakozwe na Yeah Man na Meira Pro mu gihe yarangijwe na Bob Pro.
“Slay Mama” - Platini P
‘Slay Mama” ni imwe mu ndirimbo zigize EP Platini aheruka gushyira hanze yise “Baba’’ iriho indirimbo umunani. Kuri iyi nshuro uyu muhanzi yashyize hanze amashusho y’iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Davydenko mu gihe amashusho yayo yakozwe na Gad.
“Only You” – Obah Muziki
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi ukizamuka Obah Muziki. Irimo ubutumwa bw’umusore uba ari kwinginga umukobwa amubwira ko yatumye aahindura imyitwarire bityo akaba ashaka ko bakundana by’ubuziraherezo.
Mugisha Obadiah ukoresha amazina ya Obah muri muzika washyize hanze iyi ndirimbo ni n’umucuranzi wa guitar bass. Iyi ndirimbo yatunganyijwe na Producer Renstar (yeweeh) mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho yayo yakozwe na Dir Banks.
“Deep in Love” - Kenny Edwin ft Papa Cyangwe
Iyi ndirimbo nshya yahuriyemo Kenny Edwin uri mu bahanzi bakizamuka ndetse na Papa Cyangwe. Igaruka ku musore waryohewe cyane n’urukundo agasaba umukobwa ko barujyamo mu buryo bwimbitse.
Iyi ndirimbo yanditswe na Naason Solist , Kenny Edwin na Papa Cyangwe mu gihe amajwi indirimbo yakozwe na Sante ariko Bob Pro akaba ariwe urangiza iyi ndirimbo. Amashusho y’iyi ndirimbo yafashwe na Sotera.
“Zahabu” - Aline Gahongayire
’Zahabu’ ntabwo iri mu ndirimbo zigize album ya Karindwi, Gahongayire yakoreye muri Kina Music, izasohoka muri uyu mwaka. Ni kimwe n’indirimbo azasohora mu minsi iri imbere ku itariki imwe n’iyo umwana we w’imfura yapfiriyeho.
Iyi ndirimbo nshya ya Gahongayire yakomotse ku bihe bigoye birushya umutima yanyuzemo. Uyu muhanzikazi avuga ko yarwanye intambara nyinshi, akavugwa kakahava, nyuma akaza gufata igihe cyo kwegerana n’Imana nyuma y’ibyo bihe bibi Imana imuhindura zahabu y’ubwiza butagereranywa.
“Tugumane” - Israel Mbonyi
Israel Mbonyi yashyize hanze indirimbo nshya iri mu ziri kuri album ye nshya yise “Nk’umusirikare”. Iyi ndirimbo yashyize hanze yayise “Tugumane”. Ikubiyemo ubutumwa bwo gusaba Imana kugumana na yo nubwo ibihe byaba bikomeye.
Iyi ndirimbo iri mu ziri kuri album nshya uyu muhanzi yise ’Nk’umusirikare’ aherutse gufata amajwi n’amashusho y’indirimbo ziyigize, mu gitaramo yakoreye i Rusororo muri ‘Intare Arena’.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!