Uyu muhanzi usanzwe uzwiho kuririmba umuziki gakondo uvanzemo injyana mpuzamahanga, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Tuzataramana’ yahuriyemo na Massamba Intore.
Yabwiye IGIHE ko yari amaze igihe kinini ahugiyemo mu bikorwa bitandukanye ariko atarashyize umuziki ku ruhande ahubwo yashakaga kubanza kugira indirimbo nyinshi akora noneho muri uyu mwaka agatangira kuzishyira hanze.
Ati “Hari hashize imyaka ine. Nari mpugiye n’ubundi mu bikorwa bifite aho bihuriye n’umuziki ariko narahisemo kuba ncecetse, nari ndi muri studio ntabwo nigeze nicara. Gusa nakoraga n’iyindi mirimo itandukanye. Nakoze indirimbo nyinshi. Ubu noneho nagarutse abantu banyitege kuko mbafitiye byinshi mbahishiye kandi bazishimira. Abafana banjye ndabiseguraho kuba narabicicishije irungu ariko ubu noneho ntaryo barongera kugira.”
Yavuze ko iyi ndirimbo nshya yayikoze mu bihe abantu bari bari mu rugo kubera icyorezo cya COVID-19 ariko bakaba batarabashije kureka gutaramana nubwo byari ibihe bigoye kuri benshi.
Ati “Nabonaga ibikorwa byose bisa nk’aho byahagaze. Nubwo byari bimeze gutyo abantu bari bagifite umutima wo gutarama nanjye rero ndavuga nti tuzongera dutarame nubwo ntavugamo COVID-19 ariko indirimbo yahimbwe biturutse ku bihe bikomeye yatumye tujyamo.”
Yavuze ko yahisemo gukora na Massamba kubera ko ari umuhanzi ugira ishyaka ryo guteza umuco nyarwanda imbere, akaba ari ishema ku bwo gukorana na we. Kuko ari umuntu abantu benshi bafatiraho urugero kandi muri abo na Eric Mucyo akaba arimo.
Eric Mucyo yamenyekanye mu itsinda rya 3Hills yari ahuriyemo na Hope Irakoze na Jackson Kalimba. Yamamaye mu zindi ndirimbo ze bwite zirimo ‘I Bwiza’ yahuriyemo na Jay Polly, ‘Tubyine’ n’izindi zirimo n’izo yakoranye na 3Hills zirimo iyitwa ‘Vimba Vimba’ bakoranye na Kidum.
Reba indirimbo nshya ya Eric Mucyo
Reba ‘Vimba Vimba’, indirimbo iri mu zo Eric Mucyo yamenyekanyemo ubwo yari akiri muri 3Hills

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!