00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Confy yagarutse, King James azana umuhanzi mushya… indirimbo za Weekend

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 26 January 2024 saa 09:21
Yasuwe :

Mu gihe turi mu mpera z’icyumweru abahanzi nyarwanda batandukanye baba bakoze mu nganzo bagaha abakunzi ba muzika indirimbo nshya zabafasha kuryoherwa n’impera z’iyi weekend.

IGIHE yaguteguriye indirimbo nshya z’abahanzi nyarwanda zahohotse muri iki cyumweru zagufasha kuroherwa n’ibihe urimo.

Dimension - Confy

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Confy. Ayishyize hanze nyuma y’igihe kinini adashyira hanze indirimbo cyane ko yari agiye kumara umwaka wose nta kanunu ke mu muziki.

Uyu muhanzi yari yaraparitse umuziki nyuma yo gufatwa n’uburwayi bw’Ibibara (Vitiligo) bwafashe mu isura ye bukamutera ihungabana ryari rigiye gutuma areka umuziki.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE mu mwaka ushize, yavuze ko kuva muri Gicurasi 2022 yatangiye kubona ibimenyetso by’iyi ndwara icyakora itarakura.

Nyuma y’uko ubu burwayi bukuze Confy avuga ko yagize ihungabana ryanatumye adakora umuziki.

Nyuma y’ibi bihe bikomeye uyu musore ubu yagarukanye imbaraga mu muziki we, gusa bamwe mu bafana batari babizi ko yafashwe n’ubu burwayi batunguwe no kumubona.

Muheto 2 Mushya[M2M] - B Threy

Ni Mixtape nshya y’umuraperi B Threy yise M2M (Muheto 2 Mushya), igizwe n’indirimbo 11 zirimo n’izo yakoranye n’abahanzi batandukanye barimo Nikki Samonas, inkumi y’ikimero yubatse izina muri Ghana.

Iyi Mixtape izaba iriho indirimbo 11 zirimo izo yakoranye n’abahanzi banyuranye barimo Sat B w’i Burundi, Ajay, Nikki Samonas, Ish Kevin na Bull Dogg.

Nikki Samonas azifashisha, ari mu nkumi z’ikimero zigezweho muri Ghana. Bakoranye bahuriye i Kigali ubwo yari yitabiriye ibirori bya Trace Awards.

Uyu mukobwa ubusanzwe yitwa Nikoletta Samonas , akaba umunyamideli uzwi muri sinema yo muri Ghana.

Mu kiganiro na IGIHE, B Threy yavuze ko yahuye n’uyu mukobwa ubwo yari yitabiriye ibirori bya Trace Awards, bose bakaba bari bagendereye inyubako ya Moshions.

Iyi mixtape yagiye hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mutarama 2024. Yakozweho n’abarimo Pastor P, Danny Beat, Logic Hit it n’abandi.

Mbali - Nel Ngabo

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Nel Ngabo uri mu bahanzi babarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya Kina Music, ahuriyemo n’abarimo Butera Knowless. Igaruka ku musore ubwira umukunzi we ko bahuye bityo bakwiriye gukomeza inzira batangiranye igoye nta muntu n’umwe bitayeho.

Iyi ndirimbo ije ikurikira indi Nel Ngabo yahuriyemo na Juno Kizigenza bise “Kawooma’’ yagiye hanze mu mpera z’umwaka ushize.

Gigira - Vintage

Ni indirimbo y’umuhanzi Ishimwe Gael ukoresha amazina ya Vintage muri muzika nyarwanda. Igaruka ku bibazo bibaho mu isi umuntu akaba ubuzima bwamubihira burundu rubanda bakaba bakota uramutse ubiyeretse.

Vintage avuga ko umuziki ari ikintu yakuranye mu maraso ye cyane ko yize ubwubatsi ariko agahitamo gushyira imbaraga mu muziki cyane ko yatangiye kuwukunda no kuwukora akiri umwana.

Uyu musore ni umuvandimwe wa Frank Double Bass wo muri Symphony Band, ndetse ubu ari gufashwa na The Major ubarizwa muri iri tsinda.

Byancanze - Melodja ft. Amag The Black

Ni indirimbo y’umuhanzi ukizamuka Melodja yahuriyemo na Amag The Black uri mu baraperi b’abanyabigwi mu Rwanda. Igaruka ku musore wakunze umukobwa nyuma akaza gufata umanzuro wo gutandukana nawe asanze yirirwa agenda mu basore babonetse bose.

Iyi ndirimbo yakoze na Producer Muuv ikorerwa Mixage na Mastering na Bob Pro, mu gihe amashusho yakozwe n’uwitwa Rwakigabo.

Melodja ubusanzwe yitwa Protais Ishimwe akora injyana ya Afro-Pop na Afro-beat. Yatangiye umuziki mu 2017 ariko bigenda gake kubera ikibazo cy’ubushobozi. Ubu rero yahuye na producer Muuv akaba Ari nawe bari gukorana muriyi minsi.

Muuv avuga ko muri uyu mwaka bafite ingamba zo gusohora indirimbo nyinshi bishoboka.

Ati “Twatangiriye rero ku ndirimbo yaririmbanye na AmaG The Black twise "Byancanze" tunasaba abanyarwanda gushyigikira iyi mpano.’’

Justin Nsengimana - Tukurinyuma Paul Kagame

Umuhanzi akaba n’umwanditsi, Nsengimana Justin, yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Tukuri inyuma Paul Kagame” yumvikanisha bimwe mu byo Perezida Kagame amaze kugeza ku Banyarwanda, kandi ko Abanyarwanda biteguye kumushyigikira mu matora ateganyijwe mu 2024.

Nsengimana Justin yabwiye IGIHE ko yanditse iyi ndirimbo mu rwego rwo kugaragaza uburyo Abanyarwanda bishimiye imiyoborere myiza ya Perezida Kagame.

Ati “Usanga abaturage benshi nyuma y’uko Perezida Kagame yemeye ko 2024 ari umukandida, intero n’inyikirizo ni imwe bati ‘tukuri inyuma Paul Kagame mu muvuduko n’icyerekezo cy’iterambere mwaduhaye.”

“2024 ni 100% kubera ibikorwa mwasezeranyije abanyarwanda byagezweho hakaba hari n’ibyikubye. Kuri mwe, imvugo ni yo ngiro mu Rwanda nta kidashoboka. Umuturage yivuriza kuri 3000 Frw umwaka wose.”

Uyu mugabo avuga ko yanditse iyi ndirimbo nyuma yo gukusanya ibitekerezo mu Banyarwanda batuye imbere mu gihugu n’abatuye hanze y’u Rwanda.

Yanashingiye ku bitekerezo asangiye n’urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga binyuze mu itsinda bashinze bise ‘Muze turwubake’.

Uru rubyiruko ruherutse gukorera ingendo mu turere dutandukanye, aho bahuye n’abaturage banyuranye bagaragaza ko bishimira ibyo Perezida Kagame yabagejejeho.

Nsengimana Justin ati “Abaturage baturiye utwo turere mu buhamya batanga iyo babaga bagiye gusoza basorezaga ku ijambo rigira riti Perezida wacu bwite Tumuri inyuma.”

‘Tukuri inyuma’ ni indirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Rudahezwa, amashusho akorwa na Director Shaffy

“Akayobe” - Manick Yani na King James

Umuhanzi ukizamuka Manick Yani watangiye urugendo rwo gukorana na King James yahaye abakunzi ba muzika nyarwanda indiirmbo bahuriyemo bise “Akayobe”.

Iyi ndirimbo amajwi yayo yakorewe muri Country Records ikorwa na Producer Pakkage , amashusho yayo atunganywa na AB Godwin. King James yafashije uyu musore nyuma yo kumubonana impano idasanzwe. Manick Yani asanzwe afitanye isano na Yvanny Mpano nawe uzwi cyane mu muziki nyarwanda.

“Umugisha” - Boston 4Real , Bex RHB na Maylo

Umuraperi Boston ubarizwa muri sosiyete ifasha abahanzi ya Ngoma 100 yahurije hamwe abaraperi Bex Rhb na Maylo mu ndirimbo imwe yise “Umugisha”.

Iyi ndirimbo yatunganyijwe na Mercury Beats ikorerwa muri studio ya Finest Music, mu gihe amashusho yayo yakozwe na Abouba Mzazi muri sosiyete ya Uber Entertainment..

Umutoza w’Ikirenga - Real Limu

Umuhanzi Real Limu yikojeje mu nganzo agarukana indirimbo yise umutoza w’ikirenga ishima ibikorwa by’iterambere u Rwanda rwagezeho ndetse na Perezida Paul Kagame ukomeje kuyobora iki gihugu.

Amor - Lil Chance Ft. Fica Magic

Ni indirimbo nshya y’urukundo y’umuhanzi Lil Chance yafatanyije na mugenzi we Fica Magic. Lil Chance avuga ko umuziki yawutangiye mu 2009 icyo gihe akiri mu mashuri yisumbuye.

Uyu musore ukorera umuziki mu Ntara y’Uburengerazuba yagiye yegukana ibihembo byinshi muri iyi ntara. Ubu ari mu mushinga wa EP iri kugera ku musozo akaba amaze gusohoraho indirimbo ebyiri zirimo na “Amor’’ yashyize hanze.

Umucunguzi wanjye - Chorale Amahoro ADEPR Kinamba

Iyi ndirimbo irimo ubutumwa bwo guhumuriza umuntu wizeye Kristo Yesu wese akamwizera nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwe.

Choral igaragaza ko yahisemo kuyisohora muri ibi bihe kuko bifuzaga ko batangira umwaka bahumuriza abantu, cyane abakiri mu mwijima bakibutswa ko umwami “wacu ajya akura mumwijima”.

Charale Amahoro ibarizwa mu Itorero rya ADEPR kinamba, Paroisse Kimihurura ururembo rwa Kigali, aho yatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu 1998 ndetse kuri ubu igizwe n’abaririmbyi 55.

Iyi korari imaze gukora Album imwe iriho indirimbo 10, ariko hari n’izindi ndirimbo eshanu zimaze gukorwa.

Mbona Ijuru Rishya-Incuti za Yesu Choir

Mbona Ijuru rishya ni indirimbo ya Korali Incuti za Yesu isengera mu Itorero rya ADEPR KARUMERI muri Paruwasi ya Gasave, Ururembo rw’Umujyi wa Kigali.

Ni indirimbo yabo ya mbere ikozwe mu buryo bw’amajwi, ikubiyemo ubutumwa bukumbuza abakirisitu ijuru.

Perezida wa Korali Incuti za Yesu, Rirasohoye Gedeon yemeza ko mu rugendo rw’Ivugubutumwa iyi ndirimbo ikwiye gusubiza imbaraga mu bakirisitu bari mu rugendo.

Ati "Muri uru rugendo rw’Ivugubutumwa turimo tureba icyafasha abo turufatanyije, ni muri urwo rwego rwatahisemo kubasangiza ubu butumwa bwiza binyuze mu ndirimbo. Abakunzi bacu turabasaba kutuba hafi, bakadutera inkunga mu buryo bwose kugira ngo ubutumwa bwiza bukomeze kugera kuri benshi."

Iyi korali igizwe n’abantu bakiri urubyiruko cyane ko umubare munini w’abayigize bafite munsi y’imyaka 30 y’amavuko.

Bashimangira ko urubyiruko ruri mu buzima bwo guhimbaza Imana ari umusingi ukomeye w’Itorero n’Iterambere rw’Igihugu muri rusange kuko ruhabwa indangagaciro za gikirisitu zizaruherekeza ahazaza.

Ni muzima- Munyaneza Fabrice

Munyaneza Fabrice usengera mu Itorero Zion Temple Celebration Center yashyize hanze indirimbo yise “Ni muzima”.

Amajwi yayo yatunganyije na Boris, mu gihe amashusho yafashwe na Musinga.

Munyaneza yagize igitekerezo cyo kwandika iyi ndirimbo ari kuri Pasika, umunsi wigishwaho inyigisho z’umuzuko.

Ati “Numvise umutima wanjye uri kumbaza ngo ni nde wundi ufite wo gushima, ni nde wundi wo guhimbazwa atari uwakumeneye amaraso? Ntangira gutsindwa ndasubiza nti ‘ni wowe Yesu Mucunguzi.’’

Yavuze ko aho ari ho havuye indirimbo yo guhamya ko Yesu ari we wamupfiriye, we n’abizera.

Ati “Ni indirimbo y’amashimwe ariko cyane cyane ivuga ku gikorwa Umwami Yesu yakoze ku musaraba. Numvaga nkeneye kwibutsa abantu ko nubwo twe twamubereye babi ariko we yadukunze urukundo rutarondoreka kugeza aho adupfira ndetse na nyuma yo gupfa akemera gutura mu mitima yacu mu ishusho ya mwuka wera.’’

Munyaneza w’imyaka 29 yaboneye izuba mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi. Mu buzima busanzwe akora ubucuruzi bw’imyenda, afatanya no gukora decoration z’ubukwe.

Yatangiye umuziki akiga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gihundwe muri Rusizi, aho yaririmbye muri Korali Umucyo yaho.

Nk’umuhanzi wigenga, yinjiye mu muziki mu 2019. Azwi mu ndirimbo zirimo “Ni muzima” na “Intebe’’.

Balance - Edouce Softman

Iyi ni indirimbo nshya y’umuhanzi Edouce Softman uri mu bahanzi b’abanyempano mu Rwanda.

Ni indirimbo Edouce Softman yabwiye IGIHE ko ubwo yakoraga kuri iyi EP yatekereje ku nshuti ze zari zimaze igihe zishora mu biyobyabwenge no kunywa inzoga nyinshi ugasanga nawe bitangiye kumugiraho ingaruka, bituma inganzo izamuka akora indirimbo yise ‘Balance’.

Ni indirimbo uyu muhanzi avuga ko yakozwe mu rwego rwo kubwira urubyiruko ko rukwiye kugabanya ubusinzi rukareka kugendera mu bigare bibi rugakunda akazi n’ukuri mu byo rukora byose.

Iyi ndirimbo iri kuri EP uyu muhanzi yise ‘Genesis’.

‘Genesis’ ni ijambo ry’Icyongereza rivuga ‘Itangiriro’, uyu muhanzi yahisemo kuryitirira EP ye nshya mu rwego rwo kubwira abakunzi be ko ku bwe ameze nkutangiye umuziki bundi bushya.

KGL Finest Performance; Close (to music) - Kinabeat & Madaggy

Ni indirimbo iri mu murongo w’izikorwa na Coffee Sound ya El Kojo, aho bifashishije umuraperi Madaggy uri mu bakiri kuzamuka. Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Kina Beat mu gihe amashusho yayo yakozwe na El Kojo.

Ije ikurikira izindi bakoze ziri muri uyu mujyo zirimo iyo bakoranye na Prime Mazimpaka, Mutha II, Sagamba n’abandi batandukanye.

Tequilla - Seyn

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Seyn uri mu bahanzi bari kuzamuka neza. Uyu musore ni indirimbo yahimbiye umukobwa amugereranya n’ikinyobwa cya ‘Tequilla’ kidakunze kwisukirwa na buri wese ubonetse.

Iyi ndirimbo ayishyize hanze nyuma yo gukora iyo yise “Shumaka’’ yahuriyemo na Dj Higa na Rusam.

Imaragahinda - Covered by Chrisy Neat

Ni indirimbo y’umuhanzikazi Kamaliza yasubiwemo na Chrisy Neat usanzwe atunganya indirimbo mu ‘Ibisumizi’, studio y’umuhanzi Riderman uri mu bamaze igihe kinini bafite izina rikomeye mu muziki nyarwanda.

Kanoheli Christmas Ruth wafashe izina rya muzika rya Chrisy Neat, ni umwe mu barangije amasomo mu ishuri rya muzika rya Nyundo. Yatangiye gutungiye gutunganya indirimbo mu 2021.

Waoh [Unana] - Sem G Dile

Ni indirimbo y’umuhanzi Semana Gisubizo uzwi nka Sem-G Dile uri mu bahanzi bashya bigaragaje nk’abanyempano mu mwaka wa 2023.

Semi-G Dile ni umwanditsi w’indirimbo akaba n’umuririmbyi ukorera ibikorwa bya muzika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ashaka kuzamura ibikorwa bye bya muzika ku rwego rw’Isi atibagiwe ku ivuko.

Sem-G Dile, uvuka mu karere ka Burera, avuga ko yavutse akunda umuziki, akura abikora bisanzwe byo kwishimisha, mu bigo by’amashuri yizemo bigiye bitandukanye haba mu Rwanda, mu Buhinde, ndetse na naho ari kubarizwa muri America ngo akomejkubyitangira

Sem-G aherutse gusohora indirimbo yitwa “Woah” (Unama) yakozwe mu buryo bw’amajwi na Evydecks, amashusho atunganywa na AB Godwin.

Ntisakaye - Nessa ft. Beatkiller

Ni indirimbo nshya y’abahanzi Nessa ndetse n’umugabo we Beatkiller. Igaruka ku buzima bukomeye umuntu anyuramo aho ku isi ibintu bikomeye benshi babayeho nabi, kandi benshi bakaba bashavuye.

Wondekura Norwa - Cindy Marvine Ft. Aline Gahongayire

Aline Gahongayire ufite ibigwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yafashije Cindy Marvine kwinjira mu muziki ndetse amwizeza kumuba hafi.

Cindy Marvine yabwiye IGIHE ko yakuze yifuza uwamufasha kuba umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ariko bikaba inzira ndende y’inzitane. Ntiyacitse intege kuko yakuze akunda umuziki wa Aline Gahongayire akifuza uko yamugeraho na byo bikagorana.

Aline Gahongayire uri ku Mugabane w’u Burayi, mu Bufaransa, ku mpamvu yirinze kuvuga, yabwiye IGIHE ko gufasha abahanzi binjira mu muziki ari umugisha kuko ukuboko gutanga kugira umugisha kurusha ukwakira.

Cindy Marvine yavuze ko afatanyije na Gahongayire banditse iyi ndirimbo ‘‘mu rwego rwo kuvuga gukomera kw’Imana n’ibyo yadukoreye byo gushima."

Manual - Soldier Uno

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Soldier Uno. igaruka ku bibazo bigiye mu ruganda rwa muzika rwuzuyemo ishyari ryinshi ku buryo abantu bahora bategana imitego umunsi ku wundi.

Ubusanzwe Soldier Uno yitwa Mugisha Landry ari mu bahanzi bari kuzamuka neza muri Drill Music kandi atanga icyizere cyo kuzagea kure cya mu muziki mu bihe bye biri imbere.

Uyu musore wavutse mu 2003 yavukiye ku Muhima mu Mujyi wa Kigali. Ni imfura mu bana babiri.

Already - Jesse Blin Ft Dacky Tune

Ni indirimbo nshya y’abahanzi Jesse Blin na Dacky Tune. Igaruka ku rukundo rw’ubu aho abakobwa b’ubu nta rukundo bakigira ahubwo baba bishakira ifaranga kugeza aho iyo umubeshye ko ufite imodoka bikorohera kumwiyegereza kugeza umugejeje mu gitanda.

About Time - Pro Zedd

Ni Extended Play[EP] ya Pro Zedd uri mu basore batunganya indirimbo bakundwa cyane cyane n’abakunzi ba Hip Hop yo mu bwoko bwa Trap na Drill Music, cyane ko ariwe ukunze gukorana n’abahanzi bo mu kiragano gishya.

Yahuriyemo n’abahanzi barimo Bruce the 1st, Kenny K-Shot n’abandi.

Sawa - Obah Muziki ft. Makare Fox

Ni indirimbo nshya y’abahanzi Obah Muziki na Makare Fox bari mu bahanzi bari kuzamuka neza muri iki gihe. Iyi ndirimbo igaruka wakunze umukobwa agashakisha inzira zose zishoboka zo kumugeraho.

Kilometre - Fanta Prod

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi akaba na Producer Fanta. Ni indirimbo y’urukundo aho umusore asezeranya umukobwa kuzamuba iruhande kugeza ku ndunduro y’ubuzima bwabo.

Bugingo Samuel bamwe bamaze kumenya nka Fanta Prod (Yeeh Fanta) ni umwe mu batunganya indirimbo bari kwitwara neza muri iki gihe.

Niwe warambitse ibiganza ku ndirimbo zirimo “Igipfunsi” ya Uncle Austin na Rukotana, “We Sha” ya Papa Cyangwe, “True Love” ya Yago Pondat, “Kwaje” ya Platin P, “Day” ya Safi Madiba na Niyo D, “Wasara” ya Fifi Raya n’izindi.

Uyu musore yavutse mu 2003 ku Kicukiro. Amashurri abanza yayigiye i Rwamagana ku kigo cya G.S Mwurile mu gihe yasoreje amashuri muri G.S Apace i Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali. Amaze iminsi yinjiye no mu byo kuririmba indirimbo ze bwite.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages