Iyi ndirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ugushyingo 2019, amajwi yakozwe na Madebeats. Ni indirimbo irimo ubutumwa bwo kwerekana umukobwa w’umunyamafuti mu rukundo, uhora yisegura ku mukunzi we.
Nko mu gitero cya mbere Christopher agaragaza ko yakundanye n’umukobwa ariko akajya amuca ku nshuti ze, akamukorera amakosa ahora yisubiramo.
Ati "Nagukunze n’umutima wose, narinaze wese kandi simbyicuza, byibura nize uko bakunda urukundo rw’ukuri, washatse kunca ku nshuti nifitiye kuko zakumbuzaga, narahumirizaga ngagatanga imbabazi wakongera ukaza umbwira uti sorry.”
Uyu muhanzi yabwiye IGIHE ko guhimba iyi ndirimbo byaturutse ku bantu yagiye abona bajya mu rukundo ukuguru kumwe kwibereye mu bindi bitandukanye narwo.
Ati “Guhimba iyi ndirimbo ahantu byavuye, hari ukuntu bajya mu rukundo ariko ntibitware nk’abarurimo kandi narwo badashaka kuruvamo, ugasanga hari ibintu umuntu agomba gukora adakora, n’ibyo atakagombye gukora akora.”
Yakomeje avuga ko ari ibintu yagiye abona mu nshuti zitandukanye bigatuma abikuramo inganzo.
Uyu muhanzi amaze iminsi ahugiye mu gukora album ye nshya y’indirimbo 12, akaba ariyo yafashe umwanya uhagije wo kwitaho.

TANGA IGITEKEREZO