Ni indirimbo irimo imico nyafurika itandukanye kuko harimo injyana zindi harimo nka Guitar Mandingue yashyizwemo yo muri Sénégal yashyizwemo na Thiam Blondin wacuranze Solo, Rumba yo muri RDC yacuranzwe na Samuel Kamanzi Tshimanga ndetse na Skank Reggae nayo ifite imizi muri Afurika n’ubwo ikunze kwitirirwa abanya Jamaïca. Mu rwego rwo kugaragaza no kumvikanisha iyo mico.
X-Bow Man wagize igitekerezo cyayo yabwiye IGIHE ko n’ubwo higanjemo urukumbuzi harimo no gukangurira abantu gusigasira umuco nyafurika.
Ati “Nubwo mu butumwa burimo higanjemo urukumbuzi, harimo no gukangurira abantu cyane cyane abatuye mu mahanga ndetse n’urubyiruko by’umwihariko ko tugomba gusigasira umuco gakondo w’iwacu aho kuwutatira twigana iy’ahandi kabone n’iyo twaba tuhabaye igihe kirekire yemwe dufite n’ubwenegihugu bwaho kuko utazi iyo ava atamenya uwo ariwe ntamenye n’iyo ajya.”
Yavuze ko mu gusoza indirimbo yifuje kunamira abantu barohama mu nyanja ya Méditerranée akenshi bagerageza kujya ku mugabane w’u Burayi, aho baba bibaza ko ari nka Paradizo kandi atari ko bimeze mu by’ukuri kuko ababasha kuhagera batitabwaho uko bikwiye bibereye ikiremwamuntu.
Iyi ndirimbo iri ku rutonde rw’indirimbo zigera kuri 13 ziri ku mushinga X-Bow Man yise "L’Envol du Phoenix". Ushingiye ku mateka ye bwite ariko unagamije cyane cyane gutambutsa ubutumwa bwubaka kuri nsanganyamatsiko nyinshi zitandukanye harimo n’iy’ukuntu abantu batuye kure yo kw’ivuko bagira urukumbuzi rw’iwabo kandi bakazirikana umuco gakondo kugira ngo batibagirwa abo aribo kuko amahanga arahanda nk’uko babivuga mu muco nyarwanda.
Avuga ko ‘Iwacu’ yayitekereje kubera ukuntu akumbuye u Rwanda kubera umuryango cyane ko amaze imyaka itari mike atabonana nawo kuko aba mu Bufaransa.
Avuga yanashatse kuvuga mu izina ry’undi wese waba afite nawe urwo rukumbuzi, by’umwihariko abanyafurika kuko niho azi, niho avuka, niho ’Iwacu’.
Kuri ubu X-Bow Man amaze gukora indirimbo eshatu arizo "Respire" ivuga ku cyorezo cya Covid-19, "Prêt Ou Pas Prêt" ivuga ku rukundo n’ingaruka zo guhubuka mu mibanire y’abakundana, hanyuma rero n’iyi "Iwacu" ivuga nyine ku rukumbuzi n’ishema ry’umuco gakondo ku banyarwanda by’umwihariko ndetse n’abanyafrika muri rusange.
Afatanyije na Barick Music bari gutegura indirimbo izakurikiraho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!