00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

G - Bruce yerekeje muri Touch Records

Yanditswe na

Joel Rutaganda

Kuya 3 April 2013 saa 12:44
Yasuwe :

Mfuranzima Bruce uzwi cyane ku izina rya G-Bruce, nyuma y’aho yari amaze igihe atagaragara kubera amasomo, G-Bruce yaje no kwerekeza muri imwe munzu nshya itunganya ibihangano by’abahanzi nyarwanda izwi ku izina rya “Touch Records”.
Aganira na IGIHE, G-Bruce yagize ati”nibyo koko maze iminsi nsa naho ncecetse ariko si uko ntacyo nakoraga. Mfite ibikorwa byanjye bya muzika narimo gutegura, birimo indirimbo nshya nza gushyira hanze nyuma y’icyunamo, kuri ubu nkaba nerekeje muri touch records (…)

Mfuranzima Bruce uzwi cyane ku izina rya G-Bruce, nyuma y’aho yari amaze igihe atagaragara kubera amasomo, G-Bruce yaje no kwerekeza muri imwe munzu nshya itunganya ibihangano by’abahanzi nyarwanda izwi ku izina rya “Touch Records”.

Aganira na IGIHE, G-Bruce yagize ati”nibyo koko maze iminsi nsa naho ncecetse ariko si uko ntacyo nakoraga. Mfite ibikorwa byanjye bya muzika narimo gutegura, birimo indirimbo nshya nza gushyira hanze nyuma y’icyunamo, kuri ubu nkaba nerekeje muri touch records niho ngiye kujya nkorera ibihangano byanjye”.

G-Bruce yakomeje yihanganisha abanyarwanda bose muri rusange muri ino minsi tugiye kwinjiramo y’icyunamo. Yagize ati” nifatanyije n’abanyarwanda bose muri iyi minsi y’icyunamo, kandi turusheho kwibuka tuniyubaka kuko aribwo tuzarushaho gutegura neza ejo hacu hazaza”.

Reba amashusho y’indirimbo "Igihishwe" ya G-Bruce.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages