Umuhanzi Eric Mucyo, umenyerewe mu gufasha abahanzi nyarwanda kuririmba Live mu bitaramo bya Primus Guma Guma Super Star, ubu noneho yatangiye kuririmba indirimbo za Zouk zumvikanamo ikinimba nyarwanda, nk’umwihariko we muri iyi njyana yitwa ’Zouk Fly’.
Mucyo wumvikanisha iyi njyana mu ndirimbo ye nshya yise “Smiling” avuga ko ibi yabikoze kuko yasanze umuco nyarwanda ukize cyane mu njyana no mu muziki muri rusange. Aganira na IGIHE, Mucyo yagize ati:”Nahisemo gufata umurongo wa Zouk ivanzemo injyana y’umudiho nyarwanda. Nabikoze kuko nasanze umuco wacu ukize cyane; turaguruka, duca umugara tubyina cyane.”
Eric Mucyo avuga kandi ko yifashishije iyi njyana ya ’Zouk Fly’ ashobora gutangira kujya guhangana mu mahanga yumvikanisha umwimerere nyarwanda mu buhanzi.
Kuzana uyu mwihariko we mu njyana ya Zouk, Mucyo avuga ko ari no mu rwego rwo kugira umusanzu we nk’umuhanzi yatanga. Yagize ati:”Simpimbye ahubwo nunze mu isi ya muzika. Ni mu rwego rwo kugaragaza uruhare rwanje muri muzika.”
Eric Mucyo, usanzwe unaririmba buri wa mbere no kuwa Gatandatu kuri Hotel des Milles Collines, avuga ko ateganya kurushaho gushyira hanze ibihangano byinshi byiganjemo ikinyarwanda n’icyongereza biri mu njyana ya Zouk yiganjemo ikinyarwanda. Indirimbo “Smiling” ni iye ya gatanu ashyize hanze.
Iyi ndirimbo ije isanga izindi nka “Niko zubakwa” yakoranye na Kidum, umwe mu bahanzi bazwi cyane muri Afurika y’u Burasirazuba. Aririmba yibanda ku muziki ugendanye n’injyana za africando (afro, zouk, inyarwanda, salsa, rumba, kinyafurika).



















TANGA IGITEKEREZO