00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

El Poeta yahagaritse gukora muzika

Yanditswe na

Audace Willy Mucyo

Kuya 2 April 2013 saa 09:05
Yasuwe :

Umuhanzikazi El Poeta, uririmba mu njyana ya Hip Hop aratangaza ko yahagaritse muzika kubera ko nta mwanya akiyibonera, kandi nta n’inyungu ayibonamo.
Zuena ‘El Poeta’, akaba n’umugore wa P-Fla bafitanye umwana witwa ’Ortis’, yamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Igitambo’, ‘Menya ibyawe’, ‘Agaciro’, n’izindi nyinshi yaririmbanye n’itsinda ‘Imerial Mafia State (IMS)’ ndetse n’abandi, yamaze gutangaza ko aharitse umuziki burundu kubera ko umwanya we wose yawuhariye amasomo n’akazi akora (…)

Umuhanzikazi El Poeta, uririmba mu njyana ya Hip Hop aratangaza ko yahagaritse muzika kubera ko nta mwanya akiyibonera, kandi nta n’inyungu ayibonamo.

Zuena ‘El Poeta’, akaba n’umugore wa P-Fla bafitanye umwana witwa ’Ortis’, yamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Igitambo’, ‘Menya ibyawe’, ‘Agaciro’, n’izindi nyinshi yaririmbanye n’itsinda ‘Imerial Mafia State (IMS)’ ndetse n’abandi, yamaze gutangaza ko aharitse umuziki burundu kubera ko umwanya we wose yawuhariye amasomo n’akazi akora k’itangazamakuru.

Kuri ubu, El Poeta ni umunyamakuru kuri Contact FM akaba n’umunyeshuri mu Ishuri Rikuru rya AKILA, aho ateganya gukurikirana amasomo y’Icungamutungo.

El Poeta

Yatanagrije CFM ko adateganya gusubira muri muzika, cyakora bitazamubuza kwitabira ibitaramo nk’uko bisanzwe, ndetse ashobora no kuba yanaririmba rimwe na rimwe byo kwinezeza bitari mu rwego rwo kuririmba by’umwuga.

El Poeta ahagaritse muzika amaze gukora indirimbo 5 ze ku giti cye utabariyemo n’izo yaririmbanye na IMS cyangwa se n’abandi.

Ortis, umuhungu wa P-Fla na El Poeta
El Poeta n'umugabo we ' P-Fla'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages