Itsinda Dream Boyz ryashyiriye hanze icyarimwe indirimbo ebyiri ari zo; “Mfite Inyota” na “Nakwanditse ku Mutima”, zitari zajya hanze ziri kuri album yabo bise ‘Uzambarize Mama’ baheruka kumurika mu Gushyingo 2012, i Huye n’i Kigali.
Aganira na IGIHE TMC yavuze ko bateganya no guhita bashyira hanze amashusho y’izo ndirimbo. Yavuze kandi ko biri mu rwego rwo kugira ngo batangire gutegura album yindi izaba ari iya kane.
Dream Boyz bavuga kandi ko bateganya gukomeza amashuri yabo, bakiga Masters, nyuma y’aho bombi Platini na TMC barangirije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.
Haracyasigaye indirimbo ebyiri ari zo; “Warambiwe Vuba”, “Agahato” zitarajya hanze ziri kuri Album Uzambarize Mama bamuritse.
Umva indirimbo “Nakwanditse Ku Mutima” hano:
Umva indirimbo “Mfite inyota” hano:



















TANGA IGITEKEREZO