00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dj Africano yatangiye gukwirakwiza ibihangano nyarwanda hirya no hino ku isi

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 8 December 2012 saa 03:21
Yasuwe :

Dj Africano, umunyarwanda uba muri Afurika y’Epfo ukunze kugaragara mu bitaramo bya Happy People mu Rwanda, yatangije urugendo rwo kwamamaza ibihangano nyarwanda hirya no hino ku isi abinyujije mu gukora Mixtape iriho indirimbo zikunzwe cyane mu Rwanda.
Aganira na IGIHE, Dj Africano yagize ati “Muri ino minsi hari tape y’indirimbo 15 [cassette] z’Abanyarwanda nashyize hamwe numva abantu babyina nzishyira hamwe; 90% ku ijana by’izo ndirimbo ni iz’ibirori. Ubu nazijyanye muri Rwandair kugira (…)

Dj Africano, umunyarwanda uba muri Afurika y’Epfo ukunze kugaragara mu bitaramo bya Happy People mu Rwanda, yatangije urugendo rwo kwamamaza ibihangano nyarwanda hirya no hino ku isi abinyujije mu gukora Mixtape iriho indirimbo zikunzwe cyane mu Rwanda.

Aganira na IGIHE, Dj Africano yagize ati “Muri ino minsi hari tape y’indirimbo 15 [cassette] z’Abanyarwanda nashyize hamwe numva abantu babyina nzishyira hamwe; 90% ku ijana by’izo ndirimbo ni iz’ibirori. Ubu nazijyanye muri Rwandair kugira ngo bajye bazicuranga mu ndenge.”

Dj Africano avuga ko uretse kwamamaza umuziki nyarwanda hirya no hino ku isi, binafasha Abanyarwanda baba hanze kumenya aho umuziki nyarwanda ugeze n’indirimbo nshya ziba ziri gusohoka mu Rwanda.

Avuga kandi ko hari bimwe mu bihangano nyarwanda amaze kujyana ku mateleviziyo mpuzamahanga nka Chanel O na MTV Base, n’andi yo muri Afurika y’Epfo aho aba. Avuga kandi ko ari no kugenda arushaho kwamamaza ibihangano by’Abanyarwanda baba hanze nka Roger, The Ben, Alpha Rwirangira n’abandi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages