Umuhanzi uzwi ku izina rya Sano Derek uririmba mu njyana ya R&B, kuri ubu yaba yashyize hanze amashusho y’indirimbo zigera kuri 3 ingunga. Mu gihe bidakunze kubaho mu bahanzi ko yashyira hanze indirimbo zigera kuri eshatu, Derek we yifuje kubikora kugira ngo abimburire abandi.
Aganira na IGIHE, Derek yagize ati” Njye nifuje kuzishyira hanze icya rimwe kugirango ndebe ko hari impinduka nakora muri muzika yanjye, kuko usanga benshi badatinyuka kuba yashyira hanze indirimbo zirenze imwe”.
Yakomeje abwira abakunzi be kandi ko kuri ubu arimo abategurira ibintu byinshi kandi byiza, ko aricyo gihe cyo kongera kunezerwa.
Reba amashusho y’indirimbo za Derek uko ari 3
1. Yayise "Akaririmbo".
2. Yayise "Nundakarira" .
3. Yayise "Ambwira ko ankunda".
Derek ni umwe mu bahanzi baririmba amajwi y’umwimerere (live).



















TANGA IGITEKEREZO