Umuhanzi Chrispin Ngabirama, uririmba mu njyana ya reggae, yakoze indirimbo yise “Oh Congo” iha ubutumwa bw’ubwiyunge abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uyu muhanzi usanzwe ukora indirimbo ziri mu njyana ja reggae ziha ubutumwa abatuye umugabane wa Afurika bwo guharanira amahoro no kwiteza imbere, akomeje kugenda agaragaza uruhare runini mu guha ibitekerezo Abanyafurika batandukanye abibutsa ko ibisubizo byinshi aribo bagomba kubyishakamo.
Nbabirama aganira na IGIHE yagigze ati “Nk’uko bisanzwe, nihaye inshingano zo kuririmba kuri Afurika, nkangurira abayituye guharanira amahoro no kwiteza imbere, ntibagiwe ubuzima bwa buri munsi umuntu agenda abamo. Muri iyi ndirimbo “Oh Congo” nashatse kwibutsa abanyekongo ko igisubizo kitazava mu mahanga ahubwo ko kizava mu kwishyira hamwe badaha agaciro amoko kandi ko batagomba kuguma kuba inzirakarengane z’ibyavuye mu nama y’i Berlin. Nongeye no kubibutsa ko bagomba kugira ubutwari nk’ubwa Patrice Lumumba.”
Chrispin yatangaje kandi ko “Oh Congo” yayikoze muri uku kwezi kwa Werurwe abifashijwemo na Producer Aaron Tunga usanzwe ubarizwa muri Canada ariko ubu akaba yari ari mu Rwanda, ikaba ari imwe mu ndirimbo 10 zikubiye mu muzingo w’indirimbo ze wa kabiri yise “African moment “ ateganya kuzamurikira abakunzi mu mpera z’uyu mwaka.
Arashimira byimazeyo abafana be kuko badahari atagira aho agera, akaba abasaba gukomeza kumushyigikira kurushaho.
Umva indirimbo ye "Oh Congo" hano:



















TANGA IGITEKEREZO