00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zimwe mu ndirimbo nyarwanda zakunzwe n’abanyamahanga

Yanditswe na

Patrick Munyentwari

Kuya 3 June 2013 saa 01:16
Yasuwe :

Hari bamwe mu bahanzi nyarwanda baririmbye indirimbo zigakundwa ku buryo zarenze n’imbibi z’u Rwanda zikagera no mu mahanga nyamara uretse injyana yazo, abenshi ntibaba basobanukiwe n’ururimi rw’Ikinyarwanda ziririmbyemo.
Aha twavuga nk’indirimbo: “Freedom” ya Ben Kayiranga
Iyi ndirimbo igice kimwe iri mu rurirmi rw’ikinyarwanda urundi ruhande iri mu rurimi rw’icyongereza, gusa ntibyayibujije gukundwa cyane kuva ubwo yasohoka mu mwaka wa 1997, igakundwa n’abanyarwanda ariko (…)

Hari bamwe mu bahanzi nyarwanda baririmbye indirimbo zigakundwa ku buryo zarenze n’imbibi z’u Rwanda zikagera no mu mahanga nyamara uretse injyana yazo, abenshi ntibaba basobanukiwe n’ururimi rw’Ikinyarwanda ziririmbyemo.

Aha twavuga nk’indirimbo:

“Freedom” ya Ben Kayiranga

Iyi ndirimbo igice kimwe iri mu rurirmi rw’ikinyarwanda urundi ruhande iri mu rurimi rw’icyongereza, gusa ntibyayibujije gukundwa cyane kuva ubwo yasohoka mu mwaka wa 1997, igakundwa n’abanyarwanda ariko by’umwihariko abanyamahanga bo hafi mu bihugu byinshi byo ku isi kuko byatumye kubera injyana yayo by’umwihariko ubutumwa itanga iza ku mwanya wa gatanu ku rutonde rw’indirimbo 20 zahinduye isi.

Ni mu cyegeranyo cyashyizwe ahagaragara n’ikinyamakuru ’BBC News Magasine’ tariki 31 Mutarama 2013.

Reba indirimbo ’Freedom’ hano:

“Amayobera” ya Meddy

Iyi ndirimbo yazanye impinduka ikomeye mu gihe abanyarwanda bari bamenyereye indirimbo zo hambere n’iz’abanyamahanga, cyane cyane izo mu bihugu by’abaturanyi.

Iyi ndirimbo yakoze ku mitima ya benshi ubwo yajyaga ahagaragara mu mwaka w’2009, bitewe n’uburyo ibyinitse kandi yihuta, bityo irakundwa ifata no mu gihugu cy’abaturanyi cya Kongo ahitwa mu Butembo kuko yari isigaye ikinwa mu tubyiniro twaho, kimwe n’izindi.

Abanyekongo bagaragazaga kwishimira indirimbo ’Amayobera’, kuko yajyagamo, bakitera hejuru bavuga ngo ’Mama Noella’, kubera kudasobanukirwa neza amagambo aririmbwamo.

Iyi ndirimbo yakomeje gutungurana mu Rwanda kugeza ubwo umuhanzi Meddy ayitiriye album ye ya mbere “Amayobera”, igitaramo cyo kuyimurika kikitabirwa n’abatari bake bitewe n’uburyo yakunzwe bidasanzwe.

Reba Meddy aririrmba ’Amayobera’ mu gitaramo:

“Ndaje mu bwiza bwawe" ya Nelson Mucyo

Iyi na yo ni indirimbo yamenyekanye cyane mu mwaka w’2001, ikundwa n’abanyarwanda benshi bitewe n’uburyo ikoze, bigera aho benshi bayiyambaza nka Soneri mu matelefoni yabo.

Ntibyagarukiye aho kandi, kuko yakunzwe no mu bihugu nka Tanzania, Kenya, Burundi na Uganda, ndetse byaje kuba ngombwa ko ihindurwa mu giswahili nk’ururimi rukoreshwa cyane muri ibi bihugu, mu rwego rwo kugira ngo babashe kumva amagambo ayigize.

’Ndaje mu bwiza bwawe’ ni indirimbo yaririmbiwe Imana, yifashishwa cyane mu kuramya no guhimbaza Imana, ikaba ku ikubitiro yaratangiye ikoreshwa mu Rwanda no mu Burundi, ubwo mu Rwanda hari abahanzi bakunzwe nka Richard Nic Ngendahayo, Alexis Dusabe, n’abandi baririmbaga zimwe mu ndirimbo nazo zifashishwaga mu kuramya no guhimbaza Imana.

Umva indirimbo ’Ndaje mu bwiza bwawe’ iri mu Giswahili:

“Turi umwe” ya Alpha Rwirangira

Iyi ndirimbo yamenyekaniye cyane mu marushanwa azwi nka ’Tusker Project Fam’e abera mu gihugu cya Kenya, ubwo yabaga ku nshuro ya 3.

Icyo gihe, umuhanzi Alpha Rwirangira yarayifashishije cyane, biza gutuma imenyekana uko abatuye akarere ka Afurika y’i Burasirazuba bakurikiraga iri rushanwa barayikunda.

Ni indirimbo ivuga ku bumwe abanyarwanda, abanyafurika n’abandi muri rusange bakwiye kwibonamo, ikaba yaraje kurushaho kumenyekana ubwo Alpha yahigaga abandi mu marushanwa ya Tusker Project Fame, bituma irushaho gukundwa mu bihugu bigize aka karere na byo byari bihagarariwe.

’Turi umwe’ iririmbwa na Alpha muri Stade i Remera:

’Shima Imana’ ya Tonzi

Iyi ndirimbo yakozwe Tonzi ayita indirimbo nk’izindi, ariko yaje kumubera umugisha, kuko nyuma y’igihe gito yaje gutumirwa mu marushanwa ya KORA Awards yabereye mu gihugu cya Cote d’Ivoire, abikesha iyi ndirimbo kuko abamutumiye bamubwiye ko amashusho yayo, uburyo ikoze ari byo byatumye bayikunda bakabona ikwiye kumuhesha kwitabira ano marushanwa nubwo iri mu rurimi rw’ikinyarwanda, ubwo hari mu mwaka wa 2012.

Indirimbo ’Shima Imana’ ivuga ko umuntu akwiye gushima Imana kuba akiriho kuko byose ari ku buntu bwayo.

Kurikira amagambo ayigize, unayireba hano:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages