Umuhanzi Nshimiyimana Fikiri wamenyekanye mu itsinda rya “The Brothers” nka “Ziggy 55”, tariki 19 Ukwakira azarushinga na Umutoni Salama uzwi ku izina rya Iddo wamenyekanye mu ikipe y’igihugu ya Basketball.
Ziggy 55, w’imyaka 34, agiye kurushinga nyuma ya bagenzi be Danny Vumbi, ubu wubatse urugo na Koudou uherutse nawe kurushinga babarizwaga mu itsinda rya “The Brothers”.
Aganira na IGIHE Ziggy yagize ati “Iddo namuhisemo none tugiye kurushinga, nyuma y’ubuzima butandukanye nanyuzemo, nagiye mpura na benshi ariko ni we nahisemo, sinavuga ko namukundiye uko asa inyuma ahubwo nakunze umutima we, kuko agira umutima wiyoroshya, inyuma ndahashima ariko bibaye ngombwa ko akora impanuka umubiri ukangirika sinamwanga kuko yahindutse”.
Fikiri avuga ko urukundo rwe na Iddo rwahereye mu bukwe bwa bagenzi babo.
Ati “Naririmbye indirimbo nyinshi gusa nta nshya namuhimbiye kubera umwanya muto, ariko izo naririmbye n’iz’urukundo zose ni ize”.
Tariki 12 Ukwakira Ziggy azasabira i Nyamirambo, kuri 19 Ukwakira amushyire mu mago (mu rugo).
Biteganijwe ko kwakira abatumiwe bizabera “Ian Coffee Shop” ku Kacyiru.
Ziggy 55 aganira na Patrick Munyentwari wa IGIHE bavuga kuri Iddo:
Indirimbo "Bya bihe " yakunzwe cyane



















TANGA IGITEKEREZO