Umuhanzi Tactic Regis yashyize hanze indirimbo yise Kigali a Kinshasa, avuga ko izafasha guhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu kunoza imibanire.
Regis, w’imyaka 25, uvuga ko agendeye ku bikomeza kuvugwa muri iki gihe asanga ibi bihugu byombi bibanye nabi kandi ko bikeneye kubanza kumenya ko bisangiye byinshi bityo bikaba byashaka uko byahosha ubushotoranyi hagati yabyo.
Ibi ni nabyo yifashishije mu kwandika iyi ndirimbo, aho akomeza agaruka ku kugaragaza umuti nyawo yavugutiye ibi bihugu, agira ati “Njye w’aha nawe w’iyo twese twifuza guhumeka amahoro masa, kandi turi abavandimwe. Twibuke ko twembi tuva amaraso amwe y’ibirara ry’umutuku mu mitsi”
Akongera ati “Ahazaza ni ahacu, igisubizo kiri rwagati muri twe turamutse dushyize hamwe twabona umunezero twifuza.”
Ati “Kuki turwana kandi turi abavandimwe?”
Iyi ndirimbo yatunganyijwe mu majwi na BMCG.
Regis, uri kurangiza Amashuri makuru muri Computer Sciences muri ULK, yamenyekanye cyane mu muziki nyarwanda mu myaka nk’itanu ishize. Avuga ko ubu yagarutse n’imbaraga, nyuma y’iyi ndirimbo akaba yashyize hanze n’indi yise "Ntarirarenga" yakoranye na Jody.
Reba indirimbo Kigali a Kinshasa:



















TANGA IGITEKEREZO