Ubusanzwe yitwa Nshimiyimana Clement. Yavutse ku wa 13 Werurwe 1997 asoza amashuri ye mu cyiciro cya mbere cya kaminuza aho yarangirije muri IPRC Kicukiro mu 2019, yize ishami rya Multimedia.
Kina Beat amaze imyaka itandatu atangiye gukora indirimbo mu buryo bw’umwuga aho akorera muri Studio ya Coffee Sound Music.
Yabwiye IGIHE ko gukora umuziki atari ibintu byamujemo gutyo gusa kuko akiri umwana yagaragazaga ko akunda, umuziki ndetse akagenda agerageza ibintu bitandukanye birimo kubyina ariko byose bikaza kumwangira akaza kwisanga atunganya indirimbo.
Ati “Kera najyaga gushaka ama-CD, umuziki ntabwo wigeze ujya kure yanjye. Ikintu nagerageje ni ukwiga, ariko umuziki narawukundaga, ncuranga mu ishuri ryo ku Cyumweru. Umuziki nawubagamo, ngenda ntekereza nti ko ariho umwanya wacu wose ariho uba uri, uwawukomeza nkajya kuwutunganya. Ikintu cyangoye ni ukuntu nzishyurwa mu muziki. No mu rugo barabizi nicyo twapfaga.”
Yavuze ko ababyeyi be batabanje kumva ukuntu arara amajoro, kuko akenshi hari nk’igihe babyukaga mu gicuku bagasanga yariraye ntibabyumve kimwe na we.
Ati “Ababyeyi barabyukaga bagasanga saa cyenda bicuye ndi kuri mudasobwa. Hari ubwo baba bumva uri no mu bintu bitari iby’ingirakamaro. Ntabwo ndi umuntu mwiza ariko nshobora kumenya uwaririmbye neza cyangwa nabi.”
Yavuze ko kugira ngo abe Producer yagiye anyura muri byinshi ariko akaza kwisanga gutunganya indirimbo aricyo kintu ashoboye kurusha ibindi, ndetse kuva ubwo nta kindi yongeye kugerageza.
Ati “Ndashima Imana ko byampiriye, ko ibintu nkora abantu babyumva.Njye nta kindi kintu nigeze ngerageza ni umuziki, ibindi byose ni nyuma y’ibi kuko umuziki niwo nahaye umwanya wanjye.”
Yavuze ko imishinga yakozeho yamushimishije harimo Album ya Mazimpaka Prime yise Kina Prime; indirimbo zirimo ‘Nicyo gituma’ ya B-Threy, Vayo na Carina ya Ish Kevin na Mood ya Bulldogg na B-Threy.
Kina Beat n’ubwo ataririmba agiye gushyira hanze album ye ya mbere, yise “Trust Me” iriho abahanzi nka Bulldogg, Logan Joe, Racine, Ririmba, Kenny K-Shot Ice Nova n’abandi bahanzi batandukanye bakomeye muri Hip Hop nyarwanda.
Reba ikiganiro Kina Beat yagiranye na IGIHE
Reba zimwe mu ndirimbo Kina Beat aheruka gukoraho
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!