Aganira n’umwe mu bakoresha shene za Youtube, witwa Korty EO, Blaqbonez yavuze ko aba bahanzi bashobora kuba banakundana ariko amakimbirane ari mu bafana babo ntibayahagarike kugira ngo bakomeze gucuruza ndetse yongeraho ko aba bahanzi bishutse bakumvikana bahita bazima.
Ati “Wizkid na Davido ntabwo bazima. Urwo rwango ni rwo rutuma bazahora bayoboye iteka. Baramutse bakundana, byahita birangira. Urukundo ni urw’abana. Abahanzi bashobora gukundana ariko abafana ntibakundana.”
Blaqbonez wavuze na we yiteguye kwakira uwakwifuza ko bahangana, avuga ko uyu mwuka mubi ujya mu bafana ari wo utuma abahanzi bakomeza kuvugwa, ibituma babona akazi kanyuranye kuko baba bigaruriye isoko ry’umuziki.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!