00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

WDA igiye kuzenguruka u Rwanda ishakisha abafite impano baziga mu ishuri rya muzika

Yanditswe na
Kuya 8 November 2013 saa 07:46
Yasuwe :

Guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Ugushyingo 2013, i Karongi haratangirira ibitaramo byo kujonjora abantu 35 baziga mu ishuri rya muzika rizafungura muri Mutarama 2014, ku Nyundo ho mu Ntara y’i Burengerazuba.

Ngiri ishuri rizigirwamo muzika ku Nyundo

Mu nama Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA) [ari nacyo gifite mu nshingano iri shuri] cyagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu hasobanuwe ko aya majonjora azakorwa harebwa abiyumvamo impano bose bifuza kuba abahanzi babigize umwuga kandi babyigiye.

Ni mu bitaramo bizaba hose mu Rwanda bizasusurutswa n’abahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda barimo Knowless, Riderman, Dream Boyz na Jay Polly.

Uwifuza kujya muri aya marushanwa agomba kuba nibura yarangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (9 years Basic Education).

Muri aya majonjora abagize akana nkemurampaka; ari bo umuhanzi Mighty Popo, inararibonye mu buhanzi Aimable Twahirwa n’umunyamakuru Mike Karangwa bazajya bahitamo abo babonye bafite impano kurusha abandi, abe ari bo baziga muri iri shuri.

Abazagaragaza impano kurusha abandi bazahabwa amahirwe yo kwiga muri iri shuri

Dore uko ibitaramo bizazenguruka igihugu:

  • Karongi tariki 9 Ugushyingo 2013 saa tanu z’amanywa i Rubengera
  • Rusizi tariki 16 Ugushyingo 2013 saa tanu z’amanywa kuri stade Kamarampaka
  • Huye tariki 23 Ugushyingo 2013 saa tanu z’amanywa imbere y’umurenge wa Ngoma
  • Ngoma tariki 29 Ugushyingo 2013 saa tanu z’amanywa kuri stade Cyasemakamba
  • Rubavu tariki 7 Ukuboza 2013 saa tanu z’amanywa kuri Tamtam
  • Musanze tariki 14 Ukuboza 2013 saa tanu z’amanywa kuri stade ubworoherane
  • Muhanga tariki 16 Ukuboza 2013 saa tanu z’amanywa kuri ETEKA
  • Nyagatare tariki 18 Ukuboza 2013 saa tanu z’amanywa ku ishuri ry’Imyuga rya Cyongo
  • Kigali tariki 19 Ukuboza 2013 saa tanu z’amanywa kuri Institut Francais
  • Final tariki 21 Ukuboza 2013 saa saba z’amanywa kuri Stade Ntoya y’i Remera

Uwifuza kwiyandikisha ari mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ashobora gusura urubuga rwa www.wda.gov.rw. Ushobora kwiyandikisha kandi kuri IPRC mu Ntara uherereyemo.

Abiyumvamo impano ntimucikwe n’aya mahirwe!

Uhereye i bumoso ni Wilson Muyenzi, umuyobozi ushinzwe ikigega cyo guteza imbere imyuga muri gahunda ya WDA hamwe na Gasana Jérome umuyobozi wa WDA
Abahanzi bakunzwe barimo Riderman bazajya baririmba muri ibi bitaramo byo gushakisha abahanzi bafite impano
Bamwe mu bahanzi bazagaragara muri iki gikorwa; i bumoso ni Knowless uzajya uririmba na Mighty Popo uzagira uruhare mu kujonjora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages