Uru rutonde rwibanze ahanini ku kuba umuhanzi hari ibitaramo yitabiriye agashyushya abantu ‘Public’ akoresheje ubushake agira bwo gushimisha abamureba, uburyo yitwara imbere yabo ndetse n’uburyo indirimbo aririmba zibyinitse.
Riderman: Uyu ni umwe mu ba Raperi baririrmba ibisa na Hip Hop , ariko atari yo nyirizina kuko asa nk’uvanga n’izindi njyana, agaragaza imbaraga zidasanzwe iyo aririmba mu ruhame, uretse umuvuduko w’indirimbo ubwayo, n’amagambo arimo ubwenge akoresha bituma benshi bamukunda, ariko uburyo yitwara mu ndirimbo benshi bita kumenya Stage.
Senderi: Ni umwe mu bahanzi bakunzwe muri iki gihe bitewe n’uburyoo amaze guhugukira indirimbo zihuta kandi akamenya gushyushya abantu (Public), benshi mu bakunda biganjeo urubyiruko bavuga ko ari umuntu wiha icyizere mu byo akora byose, kandi agashyira imbaraga muri Muzika ye.
King James: Uzwiho kuba yaramaze kwinjira mu njyana ya Afro Beat, ibi byamuhaye gukurura abamureba yifashishije indirimbo zihuta ndetse zinabyinitse, ibi byatumye arushaho kwigarurira abamureba bibasha kumugeza ku gikombe cy’umuhanzi mwiza mu njyana ya Afro Beat, mu ndirimbo Yebaba we, Palapala n’izindi zibyinitse zamufashije gukoresha imbaraga ze kugira ngo ashimishe abo aririmbira.
Jay Polly: Ni ubwo atagaragara mu bitaramo byinshi ariko azwiho, gukoresha imbaraga abihuza n’injyana aririmba.
Urban Boyz: Iri tsinda rigizwe n’abasore batatu imyitwarire yabo ku rubyiniro n’imbaraga bakoresha babyina yewe banaririmba bigaragara ko bibafasha gushyushya ababareba ndetse n’udushya bagaragariza mu ndirimbo zabo bikabahesha kwigarurira abafana.
Ama-G The Black: uyu muhanzi azamutse vuba, iyo aririrmba haba mu mashusho no mu bitaramo agaragaza gukoresha imbaraga nyinshi, imyitwarire ye aha hombi imufasha gukurura no gushimisha abamureba, bigatuma agukundwa tutirengagije n’amagambo arimo ubwenge akoresha ndetse bigatuma benshi bakifuza kumubona.
Babou: Ni umwana ukiri muto ariko agaragaza gukoresha imbaraga nyisnhi iyo aririmba kugirango abashe gushimisha abafana, afite abamukunda benshi, ariko abenshi bakamukundira uburyo yitwara mu bitaramo kuko akora ibishoboka byose kugira ngo abafana bashyuhe kandi akabigeraho nk’uko bigaragara mu bitaramo yagenda akora.
Kitoko: Mu njyana ya AfroBeat abasha kwigarurira igice kini cy’abamureba cyane mu bitaramo, bitewe n’injyana isa n’iyihuta imbaraga akoresha kuri Stage, n’indirimbo zibyinitse , akenshi iyo atangira igitaramo abanza indirimbo y’Imana , ubundi agatangirana imbaraga n’indirimbo Akabuto n’izindi abafana bagashyuha.
Kamichi: Agaragaza imbaraga zidasanzwe niyo yaba ntawe umwitayeho, biramuvuna ariko rimwe na rimwe bikamuhira, mbega akagaragaza ko ntacyo atakoze, ibi bigaragarira cyane mu bitaramo akora birimo icya PGGSS ku nshuro ya 3 arimo.
Dream Boyz: aba basore bakunze kugaragaza imbaraga cyane mu marushanwa bahuriramo n’abandi bahanzi, indirimbo zimwe na zimwe zikoze mu injyana ibyinitse, nibyo bibafasha kubyina bakoresha imbaraga nyinshi kugira ngo abo baririmbira bisange mu ndirimbo zabo kandi bose babyina.
Fireman: Fireman ubwo yaririmbaga Hip Hop, ariko uyumva ntabashe kubona uko ayibyina ubu siko bikimeze, kuko agerageza guhimba indirimbo abafana be babasha kubyina, ibi yabigezeho, twavuga nko mu ndirimbo “ Itanga Ishaka” n’izindi yifashisha cyane mu marushanwa ya PGGSS III, aho akoresha imbaraga ze zose kugira ngo ashimishe abamureba, kandi bagendere hamwe ndetse akabigeraho.
BullDog: Ni umwe mu bahanzi bagaragaza impinduka muri muzika bakora, aho aririmbira akora uko ashoboye ngo ashyushye abamureba, nubwo atabyina, ariko agaragaza ubushake n’imbaraga mu gufasha abamureba kujya mu mwuka w’ibirori.
Knowless: Ari mu bahanzi b’abakobwa bakoresha imbaraga nyinshi baririmba, ibi ni mu rwego rwo kwigarurira igice kinini cy’abafana.



















TANGA IGITEKEREZO