Uyu mugabo avuga ko ibi bikorwa nubwo bishobora gukorwa mu mikino ari bimwe mu bishobora gutuma abahanzi cyangwa abanyamuziki barwara kwiheba n’agahinda gakabije.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Shene ya YouTube izwi nka Chita Magic , aho yavuze hari uburyo bwiza wabwira umuhanzi ko atakoze igihangano cyiza ariko utamushyize ku karubanda.
Mu mvugo isa n’irimo uburakari, uyu muhanzi avuga ko bibabaje kuba hari bamwe bazi imbaraga zishyirwa ku gihangano ariko bakaziregangiza bagashaka kugishyira hasi.
Ati “Niba utankunda wigaburira izina ryanjye imbwa. Imbaraga z’umuntu baba bazizi ariko bagashaka guca umuntu integer. Muvandimwe ibi bintu ni bibi cyane, bituma bamwe barware agahinda gakabije.”
“Turavuga ngo kwiheba n’agahinda gakabije byabaye ikibazo nyamara ugasanga mwe muri mu mpamvu zituma umuntu arwara ako gahinda gakabije. Ntabwo byambayeho gusa ibi bintu ndabibona, iyo nzakuba ntakomeye nanjye nari kuba nararwaye.”
Uncle Austin asaba abakunzi ba muzika kwirinda imvugo zisesereza , aho bitangenze neza bagatanga ibitekerezo by’umvikana hatabayeho guhutaza umuntu.
Uyu munyamuziki avuga ko bibabaje kuba hari umuhanzi ukora album abantu ntibayumve nyamara yaba yitabye Imana bakayumva ku bwinshi.
Uncle Austin avuga ko iyo hari umubwiye nabi ahita amwirinda akamukumira ku mbuga akoresha (block) kugira ngo atongera guhura n’ubwo butumwa butari bwiza.
Umva “Its Owkeeeyy” indirimbo nshya ya Uncle Austin



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!