Uyu muraperi ari mu Rwanda aho yaje mu nama imuhuza n’abantu batigeze batangazwa bifuje ko bahura bakaganirira mu mujyi wa Kigali.
Uyu muraperi wongereye akazina ka Masta ku mazina akoresha mu muziki, asanzwe atemberera umujyi wa Kigali nubwo rimwe na rimwe atabitangaza.
U Rwanda na A.Y. w’imyaka 40 bafitanye amateka dore ko uyu muraperi uri mu bahanzi bubashywe muri Tanzania, yashyingiranwe n’umunyarwandakazi Umunyana Rehema [Remy] ku wa 24 Gashyantare, 2018 .
Ibi birori byo gusezerana imbere y’Imana byabanjirijwe n’umuhango wo gusaba no gukwa wabereye mu Rwanda i Nyamata ku wa 10 Gashyantare2018.
Ubukwe bwa AY na Remy bwatashywe n’abahanzi bakomeye muri Tanzania barimo Lady Jaydee, Mwana FA, Salama Jabir, Professor Jay, Fid Q n’abandi batandukanye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!