00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzi mushya Gauchi ati “Niteguye gushimisha abafana”

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 11 October 2013 saa 10:16
Yasuwe :

Umuziki w’u Rwanda urarushaho kuvukamo impano nshya, uyu yitwa Mbabazi Innocent, ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Gauchi.
Amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri ari zo “Nditeguye” na “Let’s Dance” akaba yizeza abakunzi b’umuziki nyarwanda ko ari umwe mu bahanzi baje gushimisha abafana.
Aganira na IGIHE, Gauchi, wamaze no gusinyishwa muri Label ya ’Touch Record Studio’ yavuze ko kuri we gukora umuziki ari impano kandi ko yiteguye gukora umuziki unoze uzanyura amatwi y’Abanyarwanda.
Gauchi (…)

Gauchi aririmba yibanda ku njyana ziganje umudiho nyarwanda n’umwimerere gakondo utunganyijwe ku buryo bujyanye n’igihe tugezemo. Nyinshi mu ndirimbo yiteguye gukora avuga ko zizaba zibyinitse.

Yagize ati “Intego yanjye ni ugukora cyane ngasohora indirimbo zirimo ubutumwa kandi zubaka cyane cyane urubyiruko. Ndifuza gukora umuziki ngerageze kwerekana impano yanjye kandi niteze ko abanyarwanda bazakunda ibyo mbaha”.

Uretse umuziki, Gauchi ni umunyeshuri muri Kaminuza ya IPRC mu ishami rya Mechanical Engeering ku Kicukiro.

Umuhanzi Gauchi, umaze gushyira hanze indirimbo ebyiri
Gauchi yasinyishijwe muri Touch Records ari kumwe n'ibyamamare mu muziki Green P na Niyorick

"Nditeguye" indirimbo ya “Gauchi” afatanyije na Niyorick

"Let’s Dance", indirimbo ya Gauchi ari kumwe na Producer Fazzo:

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages