King Saha abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yasangije abamukurikira amafoto ye aryamye mu bitaro avuga ko ari mu bihe bitamworoheye.
Mu gusangiza abakunzi be ibihe ari kunyuramo yanditse agira ati “2022 si uku yakogombye kurangira.”
Uyu muhanzi umaze iminsi ibiri mu bitaro, kugeza ubu ntiharatangazwa uburwayi arwaye.
Abahanzi batandukanye bihanganishije uyu muhanzi bamwifuriza gukira vuba.
Aba barimo; Dr Jose Chameleone, Spice Diana, Geosteady, John Black, Dj Shiru, umunyamakuru Douglas Lwanga n’abandi.
Mu minsi ishize umunyamakuru wa KFM, Brian Mulondo yahamagariye uyu muhanzi King Saha kwita ku isuku ye, amubwira ko kubera gukoresha ibiyobyabwenge bituma agira impumuro mbi no gusa nabi.
Uyu munyamakuru yamaganiwe kure ashinjwa gusebanya , gusa Bebe Cool yunze murye avuga ko abantu bakwiriye kumufasha mu bukangurambaga ari gukora bwo kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobya bwenge mu bahanzi.
Hashize amezi abiri akoranye indirimbo na Sheebah Karungi
‘Zakayo’ ni imwe mu ndirimbo King Saha yakoze muri uyu mwaka
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!