Umuhanzi Jah Bone D ukora injyana ya Reggae usanzwe ubarizwa ku mugabane w’u Burayi mu gihugu cy’u Busuwisi yageze mu Rwanda, ku ikubitiro asura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi.
Muri gahunda afite mu Rwanda, harimo igikorwa nyamukuru cy’ibitaramo bibiri byo kwibuka umuhanzi w’icyamamare ufatwa nk’umwami w’injyana ya Reggae, nyakwigendera Bob Marley, biteganyijwe tariki ya 10 na 11 Gicurasi, yateganyaga no gusura inzibutso zitandukanye harimo urw’i Rwamagana, aho avuka ndetse no ku Gisozi ari na ho yabanjirije.
Jah Bone D akigera ku kibuga cy’indege cya Kanombe, yakiriwe n’abavandimwe n’inshuti ndetse n’abandi barista bagenzi be harimo n’Umuyobozi wa Mulindi Japan One Love Project, ‘Ras Gatera Lion’, aho bose bahise bamuherekeza ku rwibutso rwa Jenoside yakoreye Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi.
Hamwe n’abari bamuherekeje, Jah Bone D yunamiye inzirakarengane, ndetse ahavugira n’ubusabe bwo gusabira abahashyinguye kwakirwa n’Imana no kuruhuka mu mahoro, mu ijwi ryuzuye ikiniga n’amarira mu maso, kuko amateka yabonye yamusubije mu bihe yabayemo mu w’1994, dore ko yari ari mu Rwanda ubwo Abatutsi bakorerwaga Jenoside.
Muri iki cyumweru cyahariwe abarasta cyitwa ‘Rastafarianism week’, Jah Bone D azifatanya n’abandi barista gutanga amasomo y’urukundo n’amahoro ndetse n’andi agegendanye n’amatwara y’abarasta.



















TANGA IGITEKEREZO