00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umubyeyi we yishwe aciwe amabere: Ubuhamya buteye agahinda bw’umuhanzi Nshizirungu

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 9 April 2024 saa 11:48
Yasuwe :

Imyaka 30 irashize u Rwanda n’Abanyarwanda bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yaguyemo abarenga miliyoni ndetse igasigira ibikomere benshi mu bayirokotse kubera ibyo babonye amaso yabo yari abonye bwa mbere.

Muri abo abafite inkuru iteye agahinda harimo umuhanzi Nshizirungu usanzwe aririmba injyana ya Hip Hop, agakoresha amazina Rosh Knight[Dadu].

Uyu musore ukomoka mu karere ka Karongi mu Burengerazuba, avuka mu muryango w’abana barindwi, we akaba yaravutse ari uwa gatanu.

Nshizirungu yabwiye IGIHE ko Jenoside iba yari afite imyaka 11. Avuga ko umuryango we wari umeze neza ibintu bikaza guhindura isura kuva ku wa 7 Mata 1994 nk’uko byagenze mu bice byinshi mu Rwanda.

Avuga ko atahiriwe muri ibyo bihe ariko bikaza kuzamba ubwo yabonaga nyina yicwa urw’agashinyaguro.

Ati “Icyambabaje kurushaho ni ukuntu bamwishe. Baramutemaguye bamubaga amabere ibice bye byose baracagagura, barangije baramutwika bifashishije ibitonyanga by’amashashi atwitse. Ni kimwe mu bintu bitamva mu mutwe no mu mutima mu buzima, nibwo natangiye kumva uburibwe ndetse no kwibaza uko Jenoside izarangira n’ubwo nari umwana.’’

Arakomeza ati “Nibazaga icyatumaga baduhiga ndetse by’umwihariko icyo gihe nibajije ikintu mama yakoze kugira ngo bamwice urwo rupfu biranyobera. Ibyo mbyibutse biba bimeze nk’ibyabaye ejo n’ubwo nabibonye ndi umwana.’’

Avuga ko yabonye ko nyina yashizemo umwuka ubwo yahuraga na murumuna we, babonye undi muntu wari uje kureba mu mirambo nyina yari arimo niba nawe umuntu we yaheze umwuka.

Ati “Ikindi kitazamvamo ni ukuntu nahuye na murumuna wanjye tuvuye kwihisha ahantu ari kuvuga ngo mama bamuvishije amaraso, ari kubwira uwo muntu warebaga niba umuntu we wari uri mu mirambo nawe atapfuye. Yaramubwiraga ngo hagurutsa mama wanjye. Nibwo nahise mbona mama wanjye, mbona bamutemye ingingo zose zitatanye byaranshenguye cyane.’’

Avuga ko we n’abandi bo mu muryango we, babashije kurokoka nyuma yo kugenda bihisha. Ati “Hari umuntu twahuye tugenda twihisha, aradufasha cyane ko twari abana tuza guhura n’Inkotanyi.’’

Rosh Knight avuka mu bana barindwi batandatu babashije kurokoka undi wari mukuru w’uyu musore wari imfura iwabo; apfana na se.

Uyu mugabo asanzwe ari umuhanzi wabitangiye mu 2009 ubwo yakoranaga indirimbo n’umwana wa Sebanani Andre witwa Aristide.

Inkuru y’urupfu rwa nyina muri Jenoside aruvuga mu ndirimbo yise “Mama’’ aherutse gusohora.

Iyi ndirimbo irimo ibice bitatu aho icya mbere agaruka ku nkuru y’urupfu rwa mama we, icya kabiri akavugamo ibyo yabonye n’amaso n’ibyo yumvise mu buhamya, mu gihe ikindi agaragaza ukuntu isi yirengagije Jenoside bigatuma abantu bahatikirira.

Uyu Mugabo avuga ko ari kwitegura kuzakora indirimbo izaba igaruka ku rupfu rwa se. Nshizirungu ubu afite abana babiri b’abahungu.

Reba indirimbo ya Rosh Knight ivuga ku rupfu rwa nyina muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Nshizirungu ni umwe mu babuze ababo muri Jenoside by'umwihariko yababajwe n'uko nyina yishwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .