00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Producer Kompressor yisanze muri 1:55 AM

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 7 May 2024 saa 04:49
Yasuwe :

Ishimwe Habimana Olga uzwi nka Producer Kompressor ni umusore ukiri muto uri gukorera mu nzu itunganya umuziki ya 1:55 AM, ikorera i Kanombe mu Karere ka Kicukiro.

Iri zina ry’akazi yarikomoye kuri ‘Compressor’, uburyo bukoreshwa mu kuyungurura amajwi, ntavugire hejuru cyangwa hasi cyane, akaryohera amatwi.

Ni we uhora ku rugo igihe cyose Producer Element yagize aho asimbukira ariko kuhasigara bifite ishingiro kuko ntabwo izina rye rirakura.

Kuva mu gitondo kugeza bwije aba yicaye imbere ya Piano na mudasobwa, ari gushaka icyatuma izina rye rizamuka, akisanga mu bandi bamaze kwamamara.

IGIHE yasanze Producer Kompressor aho akorera muri 1:55 AM. Ni umusore w’urubavu ruto n’igihagararo kiringaniye, uhuye na we bwa mbere, ubona acyitinya. Aratuje kandi avuga afite amasoni nk’umusore utaramenyera abanyamakuru.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Kompressor yasobanuye ko urugendo rwe rwatangiriye muri Agahozo Shalom Village, ari na ho hamuharuriye inzira igana muri 1:55 AM.

IGIHE: Producer Kompressor ni muntu ki?

Kompressor: Amazina yanjye ni Ishimwe Habimana Olga. Navukiye i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda. Nize Imibare, Ubugenge n’Ubutabire (MPC). Ibijyanye no gutunganya indirimbo nabyigiye mu Gahozo Shalom Youth Village i Rwamagana. Mfite imyaka 20 y’amavuko, nizihiza isabukuru mu Ugushyingo.

Wakuze ufite izihe nzozi?

Jyewe nkiri umwana narotaga kuba umuganga.

Wisanze gute muri 1:55 AM?

Mu 2022 nahuye na Element. Icyo gihe nigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye. Twagize urugendoshuri tujya gusura aba producer bagezweho barimo Santana Sauce na Element.

Nyuma rero mu 2023, Juno Kizigenza yaje ku ishuri aje kumurika album ye yitwa Yaraje. Urabizi ko ari ho yize. Rero ni naho yaje kuyimurikira mbere y’uko ayumvisha abandi, kandi yazanye n’abarimo Element. Ni naho twarushijeho kumenyana birambuye, dutangira kujya tuganira nkamuha beat, akangira inama z’ibyo nakosora.

Wize gutunganya indirimbo?

Yego! Mu Agahozo Shalom ni ho natangiriye ibyo gutunganya imiziki. Umuntu wa mbere twahuye ni Element, ansaba kujya muha beat nakoze akumva akangira inama. Byaje gufata intera, ubucuti bwacu burakomera. Nize Piano, ntangira kwiga ibyo gutunganya imiziki, ndibuka ko hari mu 2020.

Njyewe ninjiye mu byo gutunganya imiziki mu 2020 kandi Element yari agezweho. Mufata nk’icyitegererezo cyanjye.

Tugisoza amasomo natangiye kujya njya kureba Element muri studio, agakora indirimbo ndeba ibizwi nka ’studio sessions”.

Mu Ukwakira 2023 ni bwo Element yafashe umwanzuro wo kunzana, nkajya nkorera muri studio ariko nyine ntabwo Coach Gaël yari abizi.

Winjiye ryari muri 1:55 AM?

Mu mpera za 2023 ni bwo Element yanzanye muri studio. Hari igihe Coach Gaël yansanze muri studio ndi njyenyine. Nari nsanzwe nkoreramo ariko ntarahura na we. Numvaga ari umukire ariko rwose ntiyari anzi.

Nagize ubwoba bwa mbere akimbona kuko ntabwo yari azi ko nkorera muri studio ye. Gukorera mu bintu by’umuntu atakuzi urumva biragoye kubyiyumvisha.

Gusa nyuma twaje kumenyerana, atangira kumpa ibyo mukorera. Nakoze amajwi y’ikiganiro, bakora ‘sound track’ kiriya cyitwa AbaVip. Ariya mashusho ‘Trailer’ mwabonye y’ibikorwa bya 1:55 AM ni njye wakoze amajwi yayo.

Ufite izihe ntego mu muziki?

Niba Element ari uwa mbere mu Rwanda, ngomba kuba uwa kabiri cyangwa se nkanamurengaho kuko byose birashoboka. Intumbero zanjye ni ukugeza umuziki nyarwanda kure hashoboka. Ndashaka gukora cyane kuko ndacyari muto. Nzuzuza imyaka 21 mu Ugushyingo 2024.

Producer Kompressor afite inzozi zo kwamamara mu mwuga wo gutunganya umuziki, akaba nimero ya mbere cyangwa iya kabiri mu gihugu
Producer Kompressor amara umwanya munini muri 1:55 AM, yihugura
Uyu musore yasobanuye ko Agahozo Shalom Village ari yo yamuharuriye inzira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .