00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tyler ICU agiye gutaramira i Kigali

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 17 August 2023 saa 07:52
Yasuwe :

Tyler ICU umwe mu ba DJ bafite izina rikomeye mu kuvanga umiziki muri Afurika y’Epfo ategerejwe i Kigali mu gitaramo azakorera kuri Atelier Du Vin ku wa 20 Kanama 2023.

Uyu mu DJ ugiye gucurangira abanya-Kigali ku nshuro ya mbere abarizwa mu itsinda ry’ababahanzi bayoborwa na DJ Maphorisa muri sosiyete yise Blaqboy Music Label.

Tyler ICU ari mu rugendo rw’ibitaramo ari gukorera hirya no hino ku Isi, azava i Kigali yerekeza mu Bwongereza aho afite ibitaramo bine mu mijyi irimo Manchester, Londres na Birmingham.

Austine Baloyi [Tyler ICU] azanzwe utunganya indirimbo (Producer) yakoze izirimo “Good For That” ya Cassper Nyovest ndetse na “Banyana” ya DJ Maphoria.

Izi ndirimbo ni zimwe mu zatumye uyu musore yamamara bikomeye muri muzika ya Afurika y’Epfo.

Uyu musore ukundwa na benshi mu njyana y’Amapiano yavukiye Tembisa muri Johannesburg yinjiye muri muzika mu 2006. Tyler ICU agiye kuza i Kigali afite album ebyiri zirimo Amapiano Effect na Money Heist.

“Banyana”- imwe mu ndirimbo za Tyler ICU yahuriyemo na DJ Maphorisa

“Mnike” imwe mu ndirimbo za Tyler ICU zigezweho muri iki gihe

Tyler ICU ni umwe mu ba DJ bafite izina rikomeye mukuvanga umiziki muri Afurika y’Epfo
Tyler ICU agiye gucurangira i Kigali ku nshuro ya mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages