00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tuff Gangs igiye kuba ikigo cyita ku myidagaduro

Yanditswe na

Munyentwari Patrick

Kuya 11 June 2013 saa 12:42
Yasuwe :

Nubwo byagiye bivugwa kenshi ko itsinda Tuff Gangs ryasenyutse cyangwa itakiriho, nyamara ba nyir’ubwite bakabigarama ntacyo bashingiraho, ubu noneho ngo Tuff Gangs igiye kuba ikigo cyigenga cyita ku myidagaduro.
Nk’uko umuhanzi Fireman ugize itsinda rya Tuff Gangs yabitangarije IGIHE, yagize ati “ igihe kirageze ngo Tuff Gangs igire igikorwa kigaragara, kuba buri muntu yabona inyungu akuye bikorwa bitandukanye nk’iva mu marushanwa ya PGGSS, tukayigabana ntibihagije, ahubwo tuzajye (…)

Nubwo byagiye bivugwa kenshi ko itsinda Tuff Gangs ryasenyutse cyangwa itakiriho, nyamara ba nyir’ubwite bakabigarama ntacyo bashingiraho, ubu noneho ngo Tuff Gangs igiye kuba ikigo cyigenga cyita ku myidagaduro.

Nk’uko umuhanzi Fireman ugize itsinda rya Tuff Gangs yabitangarije IGIHE, yagize ati “ igihe kirageze ngo Tuff Gangs igire igikorwa kigaragara, kuba buri muntu yabona inyungu akuye bikorwa bitandukanye nk’iva mu marushanwa ya PGGSS, tukayigabana ntibihagije, ahubwo tuzajye dushyira hamwe inyungu twubake Company yita ku muziki”.

Nubwo ateruye ngo avuge neza ibizakorerwa muri icyo kigo gishya cya Tuff Gangs, Fireman avuga ko hatarimo kuba baririmbira hamwe nk’itsinda, ariko bazakomeza kwitwa Tuff Gangs kandi bashyize hamwe ariko intego ari ukwiteza imbere nk’abagize Tuff Gangs.

Tuff Gangs igizwe na Firemen, Jay Polly, Bull Dog na Green P ngo rizatangiza iki kigo muri Kanama 2013, bikazatuma abakunzi ba Tuff Gangs barushaho kuyiyumvamo ndetse nayo ubwoyo ikagira imbaraga zirusha iza mbere.

Aha ni muri marushanwa ya PGGSS, Bull Dog na Jay Polly bamwe mu bagize Tuff Gang bazakomeza icyigo (Company)
Abagize itsinda rya Tuff Gangs

Indirimbo Amaganya y’itsinda Tuff Gangs


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages