Ni igitaramo cyiswe “Rubavu New Year Celebration”, kizamara iminsi ibiri, guhera ku wa 31 Ukuboza 2025 no ku wa 1 Mutarama 2026, kikazabera ahazwi nko kuri Hoteleri.
Uretse aba bahanzi bazaturuka i Kigali abazitabira bazataramirwa n’itsinda The Same rizwi cyane mu Karere ka Rubavu, N T Ziyo ndetse n’uwitwa Mr Giant.
Muri iki gitaramo kizayoborwa na MC T Blaise, DJ Chris niwe uzavanga imiziki, mu gihe band yitwa Global Music nayo izaba yabukereye.
Niyonsenga Sanctos Germain, umwe mu bateguye iki gitaramo, avuga ko bahisemo abahanzi batandukanye kugira ngo basangire iminsi mikuru n’abakunzi babo.
Ati “Ni mu ntumbero yo gutanga ibyishimo ku baturage no kubafasha kubona aho basohokera ku munsi mukuru nk’uyu wa Bonane.”
Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari 2.000 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!