00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben, Bruce Melodie mu begukanye ibihembo bya IMA; Nyiranyamibwa, Zizou na Massamba bashimirwa byihariye (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 22 December 2025 saa 08:26
Yasuwe :

Abahanzi batandukanye n’abandi bafite aho bahuriye n’umuziki, bahawe ibihembo muri Isango na Muzika Awards 2025 [IMA] mu birori binogeye ijisho ubwo ibi bihembo byatangwaga ku nshuro ya gatandatu.

Byatanzwe kuri iki Cyumweru tariki 21 Ukuboza muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) hazwi nka Camp Kigali.

Ubwo yafataga ijambo yakira abitabiriye ibi birori, Umuyobozi Mukuru wa Isango Star, Mugabo Agatesi Laetitia, yashimiye abantu bagiye baba hafi y’iki kigo mu gutegura no guteza imbere ibi bihembo.

Ati “Iyo mutaza kudufasha ntabwo iki gikorwa cyari kugerwaho. Isango na Muzika Awards ibaye ku nshuro ya gatandatu. Twatangiye mu gihe gikomeye cya COVID-19 tugenda dukomeza kubera ubufatanye bwanyu.”

Yakomeje ati “Kuko mu byo dukora dushyira imbere umuziki, ni yo mpamvu tutazahwema gukora iki gikorwa.”

Abari bayoboye ibi birori barimo MC Brian na Umuhire Rebecca, bahise bahamagara Muyoboke Alex ngo atange igihembo cy’umuhanzi ukizamuka.

Diez Dola ni we wabaye umuhanzi wahize abandi mu bakizamuka ahigitse RunUp, Real Roddy na Olimah. Diez Dola yakunzwe mu ndirimbo zirimo “Repete”, “Zangalewa’’ n’izindi zitandukanye.

Ubwo yakiraga iki gihembo Diez Dola yagize ati “Ndashaka kubashimira mwese. Ndashima Imana, Mama wanjye…abanyarwanda muri rusange n’itangazamakuru kuko baramfashije cyane.”

Vestine na Dorcas babaye umuhanzi w’umwaka mu cyiciro cy’abaririmba indirimbo zo guhimbaza Imana, bahigitse abarimo Israel Mbonyi, Papi Clever na Dorcas na Prosper Nkomezi.

Dorcas ubwo yafataga ijambo yakira igihembo yavuze ko yishimye kandi ashimira abantu bagiye babashyigikira. Ati “Ndishimye cyane. Cyane cyane ndashimira Abanyarwanda. Turakomeje ibi biduha imbaraga.”

M.Irene ureberera inyungu we yagize ati “Reka nshimire Isango Star mwarakoze cyane. Njye yarandeze ingira uwo ndi we. Isango Star ivuze byinshi ku muziki nyarwanda. Turacyakomeje.”

Uretse gutanga ibihembo muri ibi birori kandi Jean Lambert Gatare, wabaye umwe mu banyamakuru bamamaye mu Rwanda, mu itangazamakuru ry’imikino n’imyidagaduro yunamiwe.

Yashimiwe uruhare yagize mu guteza imbere umuziki cyane mu gutangiza ibiganiro ku Isango Star yabereye umuyobozi birimo n’icya Isango na Muzika cyabyaye ibi bihembo no kuvumbura impano zirimo iya Yvan Buravan.

Umugore we, Nikuze Odette, ubwo yafataga ijambo yashimiye Isango Star n’abakunze umugabo we.

Ati “Yasize imbuto ntabwo ijwi ryazimiye. Aba ni abana bato b’umukunzi wanyu Jean Lambert Gatare yari amaze kwibaruka, tubashimira ku bwo kumuzikirana n’uyu mwanya mwaduhaye no kuzirikana ngo iki gikorwa kigerweho kikaba kigikomeje n’ubu atagihari.”

Mu bindi bihembo byatanzwe harimo icy’indirimbo y’umwaka yabaye “Tsunami” ya RunUp. Yahigitse izindi zirimo “Tombe” ya Element, “Folomiana” ya The Ben, Chriss Eazy na Kevin Kade na “Molela” ya Ross Kana.

RunUp yagize ati “ndabashimiye Imana ibahe umugisha, izi zari inzozi. Kuba mfite indirimbo y’umwaka ni ibintu bidasanzwe. Ndashimira mushiki wanjye, mama wanjye…na buri wese wanshyigikiye.’’

Mugisha Benjemin wamenyekanye nka The Ben yabaye umuhanzi w’umwaka ahigitse Kevin Kade, Bruce Melodie na Kivumbi King. Uyu muhanzi wari uri ahatangiwe ibi bihembo yavuze ko agituye abahanzi bose bari bahanganye.

Ati “Iki gihembo ndagira ngo ngiture abo twari duhanganye ntekereza ko hari umusanzu turi gutanga mu muziki nyarwanda. Ndashaka gushimira Alex Muyoboke, Zizou Alpacino na Noopja n’abandi bose ntabasha kurondora.”

Bwiza we yabaye umuhanzikazi w’umwaka ahigitse abarimo Ariel Wayz, Alyn Sano na France Mpundu.

Bwiza yashimiye buri wese wamubaye hafi. Ati “Ndashimira buri wese waje hano, cyane cyane kandi ndashimira Isango na Muzika. Iyi ni inshuro ya gatatu ntwaye iki gihembo mu myaka itanu amaze mu muziki.”

Kivumbi King yahawe igihembo cy’Umuraperi w’umwaka ahigitse Bushali, Riderman, Bruce The 1st.

Indirimbo ihuriwemo abahanzi barenze umwe yabaye “Folomiana” yahuriyemo Chriss Eazy, The Ben na Kevin Kade. Yahigitse izindi zirimo “Delicious” ya Nel Ngabo na Phil Emon, “Beauty on Fire” Bruce Melodie na Joeboy wo muri Nigeria, “Repete” ya Diez Dola na DJ Benda na “A La Vie” ya Nel Ngabo na Platini.

Gad yabaye utunganya indirimbo mu buryo bw’amashusho w’umwaka. Yari ahatanye n’abarimo Sixte, Eazy Cut na Fayzo Pro. Gad yafatiwe igihembo cye na Kadaffi Pro.

Umuhanzi uririmba indirimbo gakondo w’umwaka yabaye Lionel Sentore. Uyu musore ukorera umuziki hanze y’u Rwanda yahigitse abarimo Cyusa, Jules Sentore na Rukotana.

Element EleéeH yabaye utunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi w’umwaka wa 2025. Yari ahanganye n’abarimo Element, Loader, Prince Kiiiz na Muriiro.

Iki gihembo yagifatiwe na Noopja wamufashije cyane kuva yatangira kumenyekana. Ati “Intsinzi ye ni ijyanjye. Ni umuhungu wanjye. Nishimiye ko n’abandi bari bahanganye nawe abenshi bakuriye muri Country Records. Dushimiye Isango na Muzika.”

Album y’umwaka yabaye “Colorful Generation” ya Bruce Melodie. Yahigitse izindi zirimo “Plenty Love” ya The Ben, “Hear to Stay” ya Ariel Wayz, “Now or Never” ya Papa Cyangwe.

Bruce Melodie yavuze ko yishimiye iki gihembo cyane. Ati “Ndashimira Isango Star cyane, turakora cyane turara amajoro, turavunika. Hanyuma iyi album yo nari nyizeye, Imana ibahe umugisha.”

Abahanzi barimo Massamba Intore na Nyiranyamibwa Suzana na DJ Zizou Alpacino, bahawe ibihembo kubera itafari bagiye bashyira ku muziki Nyarwanda.

Nyiranyamibwa ubwo yafataga ijambo yashimye iki gihembo yahawe. Ati “Nta magambo nabona yo kubivuga. Gushima ni ikintu gikomeye mu muco wacu. Iyo ushimye umuntu biba bivuze ko wamwitayeho. Nanjye aho mwankenera hose ndahari. Ndabifuriza amahoro n’amahirwe, Imana y’i Rwanda ibane namwe.”

Zizou we yagize ati “Ndashima Isango Star, Imana yampaye iyi mpano ndetse n’abahanzi bose. Ndashimira Junior Multi System witabye Imana.”

Massamba we yashimiye Mugabo Justin watangije Isango Star. Ati “Ndagira ngo mbashimire cyane Isango Star ariko cyane cyane ngira ngo mbasabe mumpere amashyi Mugabo Justin. Turaziranye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yari umunyamakuru mwiza n’umuhanzi mwiza. Ibyo ndabishima. Ndanashimira umugore we.”

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko ari ubwa mbere ahawe igihembo mu Rwanda kandi amaze igihe kinini mu muziki nyarwanda.

Ati “Ni ubwa mbere mbonye igihembo mu Rwanda, si uko ntakoze ibintu byinshi birahari bimwe nabonye babivuga. Kuba hari Minisiteri ishinzwe yakabaye iya mbere mu gutanga ibihembo. “

“Ariko ibintu bitangirira mu baturage ariko dutanze ubutumwa. Mu minsi iri imbere mwebwe mushinzwe Minisiteri y’abahanzi munyeganyege. Nishimiye iki gihembo kuko ejo nabonye ibindi byo muri Tanzania hari n’ibindi byo muri Nigeria.

Yakomeje asaba Isango Star ko ibi bihembo nk’icyo yahawe byajya biherekezwa n’amafaranga. Yifurije igitaramo cyiza The Ben na Melodie bazahurira mu cyo bafite ku wa 1 Mutarama 2026 na Mbonyi ugifite ku wa 25 Ukuboza 2025.

Abakobwa ba Kigali Protocol yakiriye abari bitabiriye ni uku baserutse
Abakobwa ba Kigali Protocol ni uku baserutse
RunUp ubwo yatambukaga ku itapi itukura
RunUp, Rocky na Kadaffi ni uku batambutse ku itapi itukura
Ubwo Bruce Melodie yageraga ahabereye ibi birori
Ubwo umuhanzi Chiboo yageraga ahabereye ibi birori
Chrisy Neat uri mu bagore batunganya indirimbo ni uku yaserutse
DJ Diddyman na Eliane Irakoze usanzwe akomatanya itangazamakuru no gukina filime ni uku baserutse
Uhereye iburyo: Joby Joshua ushinzwe itangazamakuru muri 1:55 AM, Amani Africa usigaye akorana bya hafi na Bruce Melodie, Bruce Melodie na Yugi uri mu bahanzi bakizamuka
Uhereye iburyo Jean Claude Mbera, Diez Dola na Freddy Musoni ubwo bageraga ahabereye ibi birori
Umubyeyi wa Bwiza, Bwiza ubwe na Uhujimfura Claude umureberera inyungu ni uku baserutse
Abanyamakuru ba Isango Star bakiraga abahanzi ku itapi itukura
Rocky ni uku yaserutse
Pamaa uri mu bahanzi bakizamuka ni uku yaserutse
Mighty Popo ubwo yageraga ahabereye ibi birori
Micky na AG Promoter ubwo batambukaga ku itapi itukura
MC Brian wayoboye ibi birori atambuka ku itapi itukura
M.Irene na Dorcas uri mu itsinda areberera inyungu ni uku bageze ahabereye ibi birori bambaye
Lisaa uri mu bahanzi b'abakobwa bakizamuka ni umwe mu bari bitabiriye
Abanyamakuru ba Isango Star bari babukereye
Abanyeshuri bo mu ishuri ry'umuziki ry'u Rwanda basusurukije abari bitabiriye
Cedrick Shimwa wa Isango Star ni umwe mu bagira uruhare rukomeye mu itegurwa ry'ibi bihembo
Bruce Melodie ahoberana na Massamba Intore
Babu ukorera Isibo TV ni uku yari yaserutse
Bruce Melodie ubwo yageraga ku itapi itukura
Bruce Melodie ni uku yaserutse muri ibi birori
Bruce Melodie yavuze ko atatunguwe no kuba album ye yabaye iya mbere
Bwiza ku itapi itukura
Bwiza yabaye umuhanzi w'umugore w'umwaka
Bwiza yari yaherekejwe n'ababyeyi be
Diez Dola yabaye umuhanzi mwiza ukizamuka
Diez Dola ari kumwe n'Umunyamakuru Freddy Musoni bakorana bya hafi ubwo bari mu byicaro byabo
Junior Giti yafatiye igihembo Kivumbi wabaye umuraperi w'umwaka
Junior Giti, Chriss Eazy n'abo bakorana bya hafi bari bicaranye
Kadaffi Pro yafatiye igihembo Gad wabaye utunganya indirimbo mu buryo bw'amashusho w'umwaka
Massamba yasabye Minisiteri y'Ubuhanzi gutekereza ku gutegura ibihembo byayo
Massamba yahembwe nk'umwe mu bahanzi b'ibihe byose
Massamba yakebuye abahanzi bishora mu businzi n'ibiyobyabwenge
Muri Camp Kigali ni ho ibi birori byabereye
Muyoboke ahoberana na Diez Dola yahaye igihembo
Muyoboke Alex yatanze igihembo ku muhanzi ukizamuka
Muyoboke ni we wahaye igihembo Diez Dola wabaye umuhanzi mwiza ukizamuka
Noopja yafatiye igihembo Element yafashije mu rugendo rwe rwa muzika
Nyiranyamibwa Suzana yishimiye igihembo yahawe
Rocky na Junior Giti wafatiye igihembo umuhanzi w'umwaka mu baraperi. Iki gihembo cyahawe Kivumbi
Rocky yatanze igihembo ku muraperi w'umwaka
The Ben yabaye umuhanzi w'umugabo w'umwaka
Ubwo yafataga ijambo yakira abitabiriye ibi birori, Umuyobozi Mukuru wa Isango Star, Mugabo Agatesi Laetitia yashimiye abantu bagiye baba hafi iki kigo mu gutegura no guteza imbere ibi bihembo
Umugore wa Jean Lambert Gatare witabye Imana muri uyu mwaka, yahawe ijambo muri ibi birori. Umugabo we ni umwe mu bayoboye Isango Star ndetse agira uruhare mu kiganiro cyabyaye ibi bihembo
Umuhire Rebecca na MC Brian nibo bayoboye ibi birori
Uncle Austin yahaye Bruce Melodie igihembo cy'umuhanzi wakoze album nziza y'umwaka
Umuyobozi mukuru wa Isango Star, Laetitia Mugabo, ubwo yashyikirizaha Massamba igihembo cye
Vestine na Dorcas babaye abahanzi b'umwaka mu muziki wo guhimbaza Imana
Zizou yahembwe nk'umwe mu bateje imbere umuziki Nyarwanda

Amafoto: Rusa Willy Prince


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages