00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tems na Burna Boy baciye agahigo kuri Billboard

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 18 February 2026 saa 05:24
Yasuwe :

Tems na Burna Boy banditse amateka yo kuba abahanzi b’Abanyafurika bafite indirimbo nyinshi zagiye ku rutonde rw’indirimbo 100 zikunzwe rwa ‘Billboard Hot 100’.

Aba bombi bafite indirimbo umunani za nyuze kuri uru rutonde. Bivuze ko n’ubundi bakuyeho agahigo bari basangiye n’itsinda ryo muri Afurika y’Epfo ryitwa Seether.

Tems na Burna Boy baciye aka gahigo binyuze mu ndirimbo buri mwe yakoranye na J.Cole zasohotse kuri album ye ‘The Fall-Off’.

Kuri iyi album ya J.Cole hariho indirimbo ‘Bounce Road Blues’ yafatanyije na Tems ndetse na Future ndetse na ‘Only You’ yafatanyije na Burna Boy.

Temilade Openiyi wamamaye nka Tems mu ruganda rw’imyidagaduro amaze kwiganza kuri uru rutonde inshuro eshatu muri uyu mwaka abikesha indirimbo ze ‘Raindance’ yafatanyije na Dave, ‘What You Need’ na ‘Bounce Road Blues’ iherutse twavuze haruguru, bikaba bimugira umuhanzi wa mbere muri Afurika ubigezeho muri uyu mwaka.

Ku rundi ruhande, Damini Ebunoluwa Ogulu wamamaye nka Burna Boy na we yabaye umuhanzi w’Umunyafurika wa mbere uciye agahigo ko kugira byibuze indirimbo kuri uru rutonde rwa Billboard Hot 100 buri mwaka mu myaka itandatu yikurikiranya.

Ibi Burna Boy abikesha indirimbo ze zirindwi ari zo ‘Loved By You’ yasohoye muri 2021, ‘Last Last’ yo mu 2022, ‘Sittin’ On Top Of The World’ na ‘Talibans II’ (isubiyemo (remix)) zo muri 2023, ‘Just Like Me and We Pray’ yo muri 2024, ‘WGFT’ yo mu mwaka ushize wa 2025 ndetse na ‘Only You’ aherutse gusohora muri uyu mwaka wa 2026 iri ku muzingo wa J.Cole.

Tems ni umwe mu Banyafurikakazi bakomeje kubaka izina ku ruhando mpuzamahanga
Burna Boy ukomoka muri Nigeria akomeje kugeza umuziki we ku rwego mpuzamahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages