Uyu muhanzi yashimiye abakunzi be ku rukundo bamweretse no ku kumwihanganira bagize ubwo yatangazaga ko abaye ahagaritse ibitaramo 14 byari bisigaye ku rugendo rumurika iyi album kubera ibibazo by’uburwayi.
Stromae yijeje abakunzi be ko yiteguye kugaruka vuba agasubukura ibi bitaramo bizenguruka Isi.
Mu ibaruwa ngufi yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Stromae yatangaje ko nubwo yari amaze igihe kinini yita ku buzima bwe ariko we n’ikipe ye baboneyeho umwanya wo kwegerenya amashusho yose y’ibitaramo babashije gukora.
Aya mashusho bayakozemo filime mbarankuru igaruka ku rugendo rw’ibitaramo yakoze hirya no hino ku Isi mbere y’uko abihagarika muri Mata 2023.
Yanditse agira ati “Njye n’ikipe yanjye twasuzumye twitonze amashusho yose y’urugendo rw’ibitaramo tubihinduramo filime, Ndashaka kongera kubaha andi mahirwe cyangwa kubibutsa iby’uru rugendo. Amakuru arambuye arabageraho vuba.”
Stromae w’imyaka 39 tariki 4 Mata 2023 nibwo yahagaritse urugendo rw’ibitaramo 14 bimurika album ye ya gatatu “Multitude” bitewe n’ibibazo by’ubuzima bwe butari bumeze neza.
Muri Werurwe 2022 nabwo Stromae yahagaritse igitaramo yari afite mu Bufaransa, gusa icyo gihe ntihatangajwe impamvu yabiteye.
Mu mpera ya 2015 uyu muhanzi yigeze kugira ibibazo byaturutse ku munaniro ukabije yakuye mu bitaramo bizenguruka Isi, ubwo yamurikaga album ye ya kabiri yise Racine Carrée.
Ni ibibazo byatumye Stromae amara hafi imyaka irindwi yose atagaragara mu bikorwa bya muzika.
Icyo gihe hari andi makuru yatangajwe avuga ko uyu mugabo yagize ibibazo by’ubuzima byaturutse ku miti myinshi yafashe imurinda Malaria ubwa yari afite urugendo ku mugabane wa Afurika.
Umva “Santé” imwe mu ndirimbo ziri kuri album ya gatatu ya Stromae ‘Multitude’
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!