Rogan Joe aherutse kuvuga ko hari ibitaro byishyurwa amafaranga muri Amerika kugira ngo bitangaze amakuru y’imfu za Covid-19 zitari zo.
Uwitwa Malone yavugiye mu kiganiro cye ko gufata urukingo ufite COVID-19 bifite ingaruka ku buzima, avuga ko n’abayobozi bashishikariza abaturage gufata inkingo babifitemo inyungu.
Ibyo byose bihabanye n’ukuri kw’inzobere mu bijyanye n’ibyorezo, ndetse amajwi menshi yari akomeje gushyigikira Neil ku mwanzuro yafashe.
Neil yasabye Spotify gusiba indirimbo ze cyangwa se ibiganiro bya Rogan Joe bigasibwa.
Spotify yatangaje ko igiye kubahiriza icyifuzo cya Neil cyo gukuraho indirimbo ze, gusa igaragaza ko ikora ibishoboka byose ikarwanya amakuru y’ibihuha kuri Covid-19.
Abaganga, abaforomo, n’abahanga mu by’ubuzima barenze 250 baherutse kwandikira Spotify bayishinja guha umwanya Rogan Joe agakwirakwiza ibihuha kuri Covid-19.
Rogan Joe mu mwaka wa 2021 yabaye uwa mbere ukurikirwa ku rwego rw’Isi kuri Spotify nyuma yo gusinya amasezerano yo kujya ashyiraho ibiganiro bye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!