“Sikosa” - Kevin Kade, The Ben na Element
Nyuma y’induru n’intugunda; indirimbo Kevin Kade, The Ben na Element bise “Sikosa” yamaze kujya hanze isohokana n’amashusho.
Ni indirimbo iri mu njyana ya Afrozouk yifashishijwemo Umunyamideli wo muri Tanzania ufite n’inkomoko mu Rwanda, Jacinta Makwabe.
Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Element Eleeeh mu gihe amashusho yakozwe na Director Gad na Joma. Yanditswe na Junior Rumaga, Kenny K Shot na Diez Dola. Imbyino zirimo zatunganyijwe na Titi Brown.
“No One” Kenny Sol na DJ Neptune
Nyuma yo kwinjira muri sosiyete ifasha abahanzi ya 1:55 AM, Kenny Sol yamurikiye abakunzi ba muzika indirimbo yakoranye na DJ Neptune umwe mu bafite izina rikomeye mu muziki wo muri Nigeria.
Iyi ndirimbo yatunganyijwe na Element mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho yakozwe Fayzo pro.
“Akarara” - Flyest Music na Igor Mabano
Igor Mabano wari umaze igihe kinini atagaragara muri muzika, yahuje imbaraga na Flyest Music umenyerewe mu gutunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi bakorana indirimbo bise “Akarara”.
Iyi ndirimbo yanditswe na Igor Mabano, amajwi yanonosowe na Flyest Music amashusho atungamywa na Eazy Cuts.
“Ndotsa” – DJ Pius , Platini na Uncle Austin
Uncle Austin, DJ Pius na Platini P bishimira imyaka isaga 10 bamaze mu muzika; bwa mbere bahuriye mu ndirimbo imwe igaruka ku basore baziranye bahurira ku mukobwa umwe bamushakaho urukundo.
Igitekerezo cyo gukorana indirimbo cyaje mu mitwe y’aba bahanzi ubwo bari mu bikorwa byo kuririmba mu kwamamaza abakandida Depite b’umuryango FPR-Inkotanyi.
Iyi ndirimbo yatunganyijwe na Producer Yeweeh afatanyije na Bob Pro, amashusho yayobowe na Sixx David, imbyino zigaragara mu mashusho yayo zayobowe na Jojo Breezy.
“Ndabakwepa” - Danny Vumbi
Danny Vumbi yashyize hanze indirimbo yise ‘Ndabakwepa’, gusa hari habuze gato ngo ive mu biganza by’uyu muhanzi wari ugiye kuyigurisha ariko Producer Loader wayikoze amubera ibamba.
Iyi ndirimbo nshya ya Danny Vumbi yumvikanamo ubutumwa bw’umugabo cyangwa umusore wari warabaswe n’ikigare cy’inshuti ze zimushyira kure y’uwo yihebeye, ahamya ko yiyemeje kugikwepa akongera kubonera umwanya uwo yahaye umutima we.
“Mon Bebe” – Marina
Umuhanzikazi Marina Deborah uri kubarizwa muri Ghana aho yagiye mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo Camidoh, yabanje guha abakunzi ba muzika nyarwanda indirimbo yise “Mon Bebe”.
“Kucyi Wansize” – Wariva na Yee Fanta
Yee Fanta umwe mu basore bagezweho muri iyi minsi, yafatanyije na Wariva bamurikira abakunzi ba muzika indirimbo bise “kucyi wasinze”.
“I’m Free” – Alpha Rwirangira
Alpha Rwirangira uherutse gutangaza ko yiyeguriye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize hanze indirimbo yise “I’m Free” iri mu mujyo w’urugendo rw’agakiza yiyemeje.
“Kubera Imana” - Emmy Vox, Peace hozy, Hirwa, Richard keen, Yves, Ella na Bidandi
Abaririmbyi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bahuje imbaraga bakorana indirimbo bise “Kubera Imana” igaruka ku bitangaza Imana ikorera abayizera.
Iyi ndirimbo yatunganyijwe na Peace keyz afatanyije na Prince Kiiz ikorerwa muri Moriox Music.
“Kumusaraba” - Polyvalent
Umuririmbyi Polyvalent yifashishije indirimbo “Kumusaraba” ya Vestine na Dorcas ayisubiramo ayikora mu njyana ya Drill.
“Thank you Jesus” – Mimi Martine na Emmy Vox
Mimi Martine yegereye Emmy Vox umwe mu basore bagezweho mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana bakorana indirimbo bise “Thank you Jesus”.
Indirimbo nshya zo hanze
“Moving” - Omah Lay
“Koko” - D’Banj
“Love & Romance” - Ric Hassani
“Formula” – Niniola na Pheelz
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!